Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Burundi yasabye abakozi bayo kudakandagira mu duce dutandukanye turimo intara za Bubanza, Cibitoke na Pariki ya Kibira tumaze iminsi tuvugwamo umutekano muke.
Aba bakozi kandi barimo na Ambasaderi w’Amerika barasabwa kutanyura umuhanda Nimero 10 (RN10) ugana mu ntara ya Kayanza uciye muri Pariki ya Kibira, mu gace k’Intara ya Muramvya kanyuzemo iyi pariki ndetse no kwirinda kugera muri iyi pariki kuko ifatwa nk’isoko y’uyu mutekano muke.
Abakozi b’iyi ambasade kandi babujijwe kugenda hanze y’umugi wa Bujumbura mu masaha aba arimo umwijima (kuva saa 6h00 z’umugoroba kugeza saa 6h00 z’igitondo). Kujya mu ntara zihana imbibi n’uyu mugi irimo Buyenzi, Bwiza, Cibitoke, Gasenyi, Kamenge, Kinama, Musaga, Mutakura na Ngagara bazajya babisabira uburenganzira.
Intara zegereye ishyamba rya Kibira zimaze iminsi zigabwaho ibitero. Muri Komine ya Musigati iri mu ntara ya Bubanza hagabwe igitero mu mpera z’Ukwakira. Byavuzwe ko izi ngabo zinjiye mu gihugu ziturutse mu ntara ya Kivu y’Amagepfo muri Congo/Kinshasa. Hari andi makuru yavugaga ko uyu mutwe wagabye igitero winjiriye muri Pariki ya Kibira.
Tariki ya 17 Ugushyingo muri Komine ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke, umutwe witwaje intwaro wagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi biri muri Twinyoni, wica izirenga 50, zimwe barakomereka, izindi ziburirwa irengero.
Iki gitero cyaje kwigambwa n’umutwe mushya wa FRB-Abarundi utari umenyerewe ariko leta y’u Burundi yo ikaba yarashinje ko icyo gitero cyaturutse mu Rwanda na rwo rubihakana rwivuye inyuma.
Umutekano muke uterwa n’imitwe irwanya ubutegetsi nka Red Tabara wagiye wigamba bimwe mu bitero mu gihugu harimo n’iki cya Musigati.
Bimenyerewe ko iyo Amerika ifashe icyemezo nk’iki kirebana n’umutekano w’abenegihugu bacyo, ibindi bikomeye na byo bireberaho bigafata icyemezo nk’icyo.



