Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye Afurika y’Epfo ndetse ayiteguza ko Amerika igomba guhagarika imfashanyo yayigeneraga.
Perezida Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social post, yashinje Afurika y’Epfo kuba “ifata nabi cyane igice cy’abaturage bamwe”, bityo ko agomba kuyihagarikira inkunga kugeza igihe icyo kibazo kizakorerwaho iperereza.
Yagize ati: “Afurika y’Epfo iri gufatira ubutaka, ndetse igafata nabi cyane igice kimwe cy’abaturage. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizizabyihanganira, hari icyo zizakora. Ikindi mu minsi iri imbere nzahagarikira Afurika y’Epfo inkunga zose, kugeza igihe iperereza ryuzuye kuri iki kibazo rizarangirira.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro nyayo yatumye Trump yikoma Afurika y’Epfo, ndetse Pretoria ntacyo irabitangazaho.
Washington icyakora yikomye Afurika y’Epfo, mu gihe mu kwezi gushize Perezida Cyril Ramaphosa yari yatangaje ko nta mpungenge z’umubano w’igihugu we na Trump afite, ndetse ubwo yegukanaga intsinzi mu matora yamuhamagaye kuri Telefoni akamubwira ko yiteguye gukorana na we.
Perezida Trump ubwo yari akiyobora Amerika muri manda ye ya mbere, yari yaravuze ko agomba gukora iperereza ku bwicanyi bukorerwa abahinzi b’abazungu ndetse n’itwarwa ry’ubutaka bwabo. Icyakora ntibizwi niba iryo perereza ryarakozwe.
Ku rundi ruhande umuherwe Elon Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo akanaba umuntu wa hafi ya Trump, muri 2023 abicishije ku rubuga rwe rwa X yatanze impuruza y’uko mu gihugu cya Afurika y’Epfo yavukiyemo harimo hategurwa ku mugaragaro Jenoside y’Abazungu, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga amashusho y’indirimbo “Kill the Boer” yaririmbwaga n’abirabura ryo muri Afurika y’Epfo bamagana ‘apartheid’ (ivangura bakorerwaga n’abazungu).


