Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025, zasabye abaturage bazo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwihutira kuhava.
Ni mu itangazo Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa.
Iyi Ambasade yavuze ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu mujyi wa Kinshasa yafashe icyemezo cyo kuba igabanyije abakozi bayikoragamo.
Iti: “Ambasade ya Amerika i Kinshasa ikomeje kugabanya umubare w’abakozi bayikoramo. Ambasade iragira inama Abanyamerika bari muri RDC kuhava bwangu baciye mu nzira z’ubucuruzi.”
Ambasade ya Amerika kandi ivuga ko yabaye ihagaritse ibikorwa bitandukanye, birimo gukoresha ibizamini bya ‘interview’ ku bashaka za visa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye Amerika isaba abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa.
Icyakora igice cy’uburasirazuba bw’iki gihugu gikomeje kuberamo intambara ikomeje gusakiranya ingabo za Leta n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Izi nyeshyamba ziragenzura ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, birimo Umujyi wa Goma zigenzura kuva mu mpera z’ukwezi gushize.
Ifatwa ry’uyu mujyi ryatumye mu bice bya RDC birimo n’umujyi wa Kinshasa habera imyigaragambyo ikomeye yasize ambasade z’ibihugu birimo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabwaho ibitero.
Nyuma y’ifatwa rya Goma, amakuru anemezwa n’Umuryango w’Abibumbye avuga ko inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zishobora no kwigarurira Umujyi wa Bukavu.
Ku Cyumweru u Buhinde biciye muri Ambasade yabwo i Kinshasa bwasabye abaturage babwo bari i Bukavu kuhava mu maguru mashya, bijyanye no kuba “M23 iri mu bilometero biri hagati ya 20 na 25”.


