maxresdefault

Nyuma yo gukubitwa na M23 basanga Igisirikare cya Afurika y’Epfo gikwiye kongera gutyazwa

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwateje impaka zikomeye ku bijyanye no kohereza Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) hariya hantu. Bamwe, harimo n’amashyaka ya politiki, bibajije niba abo basirikare baratojwe bihagije, bafite ibikoresho kandi bashyigikiwe.

Lindy Heinecken yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akora ubushakashatsi ku gisirikare cya Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi yabajije abasirikare babarirwa mu magana ibyababayeho ndetse n’imbogamizi mu gihe cyo koherezwa.

Uyu ikinyamakuru Defenceweb cyamubajije uko abona ibintu.

Afurika y’Epfo ikora iki muri DRC?

Iki gihugu kiri mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), burimo ingabo zaturutse muri Malawi na Tanzaniya. Koherezwa kw’izi ngabo byemejwe na SADC muri Gicurasi 2023, mu rwego rwo guhangana n’umutekano wifashe nabi mu burasirazuba bwa DRC. Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo, birumvikana nk’igihugu bivugwa ko ari cyo gihangange mu gisirikare muri Afurika no muri SADC, nicyo cyahawe kuyobora ubutumwa.

Inshingano zabo ni ugushyigikira Guverinoma ya DRC, kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu 16, mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze. Kuba manda ivuga ko ari ugushyigikira Guverinoma ya DRC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibangamira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bivuze ko ubu atari ubutumwa bwo kubungabunga amahoro nk’uko Lindy Heinecken yasubije abajijwe iki kibazo.

Yavuze ko ishingiro ryemewe n’amategeko ryo koherezwa rikubiye mu masezerano ya SADC y’ubufatanye mu bwirinzi ya SADC (SADC Mutual Defence Pact) yo mu 2003, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyitwaje intwaro kuri kimwe mu bihugu bigize umuryango kizafatwa nko guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere kandi kigomba guhita kirwanywa n’umuryango wose.

Iyi manda ibaha inshingano zo kurinda abasivili, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, no gufasha gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara yo muri Kanama 2024 hagati ya DRC n’u Rwanda, yagezweho bigizwemo uruhare na Angola mu rwego rw’Ibiganiro bya Luanda. Aya masezerano ngo yari agamije gutanga umutekano, no kurinda ibikorwa remezo bikomeye kugira ngo imfashanyo zitangwe neza. Ibi bijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye zo kurinda inzirakarengane za jenoside, ibyaha by’intambara, itsembabwoko n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ikikumvisha ko benshi batazi M23, impamvu y’intambara irwana, ndetse n’ibibazo byo mu karere, iki kinyamakuru cyavuze ko “Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, wakoze amarorerwa atandukanye mu burasirazuba bwa DRC ushobora guturikirana kuva kuri jenoside yo mu 1994.” Nibavuga iyo jenoside iyo ari yo ndetse n’aho M23 ihuriye na yo mbere yo gukomeza bayishinja ibyaha bitandukanye byakorewe abasivili hirengagijwe kuvuga ku kuntu yakirwa ahantu imaze kubohoza.

Tugarutse ku Ngabo za Afurika y’Epfo, bakomeza bavuga ko bo n’abasirikare ba Malawi na Tanzania, bari muri DRC kugira ngo bafashe ingabo za Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ni mu gihe bizwi ko umutwe rukumbi barwanya ari M23 ahubwo bakorana n’indi yose isigaye harimo n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bafite n’intego yo kugaruka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abasirikare bariteguye bihagije kandi bafite ibikoresho?

Ibibazo byinshi byabajijwe byagarutse ku kumenya niba Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa zaratojwe bihagije kandi zifite ibikoresho. Benshi mu banenze uku kohereza izi ngabo bavuga ko ari nko kwiyahura.

Ku rundi ruhande ariko, leta yemeza ko Abasirikare ba Afurika y’Epfo batojwe neza kandi bakoze ibikorwa byinshi byo kubungabunga amahoro. Koherezwa kwabo ngo bivuze ko bakusanyije uburambe bw’agaciro. Ngo babaye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, Monusco, kuva bwatangira mu 1999. Ariko se muri iki gihe cyose ubajije icyo izi ngabo zakoze usibye kongera imitwe yitwaje intwaro no kwiba umutungo kamere wa Congo wasubizwa iki?

N’ikimenyimenyi, abaturage ba Congo bigaragambije inshuro nyinshi basaba Ingabo za Monusco kubavira mu gihugu, ndetse ubuheruka abaturage basaga 150 baguye mu myigaragambyo nk’iyi yo kwamagana Monusco i Goma kuwa 31 Kanama 2023. Ni mu gihe na mbere yaho na Perezida Félix Tshisekedi ubwe yigeze gusaba ko bagenda kubera ko bigaragara ko nta cyo bakora.

Nubwo bimeze bityo ariko, ngo hari impungenge zifatika zagaragajwe ku rwego rw’imyitegurire y’Ingabo za Afurika y’Epfo mu butumwa bwa SAMIDRC, ukurikije ibibazo bya politiki bigoye muri iki gihugu cya Congo, kongeraho ko hari imitwe irenga 100 itandukanye yitwaje intwaro ndetse n’ahantu bakorera batazi bavuga ko hagoye.

Ihuriro ry’igabanywa ry’ingengo y’imari, imbogamizi z’umutungo, hamwe n’imiterere itoroshye y’amakimbirane bitera kwibaza ku bushobozi bw’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo bwo kugera ku ntego zazo neza, no kurinda umutekano w’abakozi babo.

Ngo ingabo zijyana ibikoresho byazo mu butumwa kugirango zimenye neza ko zihagije kandi zishobora guhaza uburambe zifite. Ikibazo n’uko ibi bikoresho bishaje, biganisha ku kubura kubera ibibazo byo kubibungabunga. Ibi bigira ingaruka ku bushobozi bw’ingabo zo gukora inshingano zazo nk’uko Lindy Heinecken akomeza avuga.

Kugabanya ingengo y’imari yo kwirwanaho mu myaka yashize, kugeza munsi ya 1% ya GDP ugereranije n’ikigereranyo cya 2% ku Isi, ngo byagize ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’igisirikare bwo kubungabunga ibikoresho, gukora imyitozo no kuvugurura ingufu zacyo. Ibi ngo byatumye haba kugabanuka mu bijyanye no kwitegura muri rusange. Aha ikibazo ushobora kwibaza ni: Gute inyeshyamba zishobora kurusha ibikoresho igihugu cya mbere gikize muri Afurika kandi kiza mu bihugu bine bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku mugabane, kongeraho RDC iza ku mwanya wa 8 ndetse n’ubutunzi ibihugu byombi bifite.

Bivugwa ko Ingabo za Afurika y’Epfo muri DRC zidafite ibikoresho by’ingenzi, ubufasha bwo mu kirere nk’indege z’indwanyi, kajugujugu zo kugaba ibitero n’ibikoresho bigezweho mu gihe nyamara Afurika y’Epfo ubwayo yikorera kajugujugu bivugwa ko ziteye imbere mu bijyanye n’intambara za Denel Rooivalk bivugwa ko ari yo kajugujugu rukumbi yo kugaba ibitero yashushanyirijwe kandi ikorerwa ku mugabane wa Afurika. Ibi ngo bigabanya ubushobozi bwabo bwo gutabara byihuse no gutanga ubufasha bwo mu kirere ku ngabo zirwanira ku butaka.

Nubwo ngo ifite kimwe mu gisirikare cyo mu kirere gishoboye muri Afurika, ntishobora kohereza kajugujugu zayo za Gripen na Rooivalk kubera ko zimaze igihe zidakora kandi zikabura ibikoresho bisimbura ibishaje.

Gukoresha ibikoresho bishaje nabyo biri mu byagize ingaruka zitari nziza kuri M23 ifite ibikoresho byiza kandi bigezweho. Ngo usibye kurushwa ibikoresho, ubutumwa bw’akarere nabwo ntibufite ingabo zihagije.

Ubutumwa bwa SADC muri DRC bwemerewe kugira ingabo 5.000 ziturutse muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzaniya. Uyu mubare nawo bivugwa ko utaragerwaho kuko kugeza mu mpera za Mutarama 2025, hari hamaze koherezwa ingabo zigera ku 1300.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi ngo hari impungenge zijyanye no kuba hari ingabo nyinshi z’amahanga, nabyo ngo bitera imikorere idahwitse y’ubu butumwa.

Hariho kandi ibibazo bijyanye no kumenya niba ubutumwa bwemewe. U Rwanda rwamaganye iyoherezwa, ruvuga ko SAMIDRC, cyane cyane uruhare rwa Afurika y’Epfo, bihungabanya ubumwe n’ubufatanye mu karere.

Kubw’ibyo rero uyu musesenguzi asanga inzira nziza y’amahoro n’umutekano muri DRC isaba imbaraga zihuriweho z’ibihugu byo mu karere, DRC, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya n’Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, kugira ngo bakemure impamvu zitera amakimbirane. Ibi bisaba ibiganiro bya politiki hamwe n’abo bireba mu karere, Loni, Umuryango Mpuzamahanga ndetse cyane cyane Abanyekongo.

Naho Afurika y’Epfo, ngo igihe kirageze cyo gutekereza cyane ku nshingano z’ejo hazaza h’ingabo zayo. Ibura ry’ibikoresho n’ibibazo zihura nabyo bitera impungenge zikomeye z’ubushobozi bw’ingabo z’igihugu bwo kubahiriza zubahiriza z’ibanze zo kurinda Afurika y’Epfo, ubusugire bwayo ndetse n’abaturage bayo hakurikijwe itegeko nshinga.

Ibyago byabereye muri DRC byerekana ko hakenewe cyane Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo zongera gutyazwa, kuvugururwa no guterwa inkunga kugira ngo zirusheho kuba nziza kandi zishoboye, ziteguye guhangana n’ibibazo byihutirwa (nk’ibikoresho bishaje) no kubungabunga umutekano wa Afurika y’Epfo.

Lindy Heinecken ni umwarimu wa Sociology mu ishami rya Sociology na Anthropology, muri Kaminuza ya Stellenbosch.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *