Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uwo ari we wese uzashotora u Rwanda bivuze ko azaba anatangije intambara kuri Uganda.
Gen Muhoozi yabitangaje biciye mu muvugizi we, Maj. Chris Magenzi.
Maj. Magezi mu butumwa yanditse kuri X mu izina rya Gen. Muhoozi yagize ati: “CDF Gen. Muhoozi Kainerugaba: Nabivuze kenshi. Nihagira ukora ku Rwanda, ibyo bisobanuye intambara kuri Uganda. Nta muntu n’umwe kuri iyi si wemerewe kurogoya abana ba Ruhinda.”
Gen Muhoozi yatangaje ibi, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’ihuriro ry’ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Afurika y’Epfo.
Ibi bihugu byose bimaze iminsi byikoma u Rwanda birushinja guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Ingabo z’ibi bihugu kandi zifatanya n’imitwe ya Wazalendo na FDLR mu ntambara Kinshasa ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Guverinoma y’u Rwanda ku Cyumweru yatangaje ko nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma, yabonye ibimenyetso byerekana ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zateganyaga gushoza intambara ku Rwanda nyuma yo gutsinda M23.
U Rwanda, Uganda na Kenya bisanzwe bifitanye amasezerano yo gutabarana; mu gihe byaba bibaye ngombwa ko kimwe muri ibi bihugu byaba bitewe.


