Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe icyemezo cyo kuba utanze agahenge, mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kubuhabwa.
Uyu mutwe wabyemeje biciye mu itangazo Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki yasohoye ku wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025.
Kanyuka yavuze ko guhera kuri uyu wa 4 Gashyantare M23 yahagaritse imirwano, ku mpamv zirebana n’ibikorwa by’ubutabazi.
Yagize ati: “Ihuriro AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, ritangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”
M23 yamaganye ibitero by’ingabo za FARDC zakomeje kugaba zikoresheje indege za Girikare ku kibuga cy’Indege cya Kavumu bakarasa ibisasu “byica bagenzi bacu mu turere twabohowe.”
Uwo mutwe kandi watangaje ko udafite gahunda yo gufata Umujyi wa Bukavu cyangwa ibindi bice ibyo ari byo byose ariko ko ufite “inshingano zo kurinda abasivili”.
Iri huriro kandi ryakomeje gusaba ko Ingabo za SADC ziri muri RDC ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro.


