ice-deports-los-angeles-area-gang-member-wanted-for-murder-in-el-salvador-7df511

El Salvador yemeye kwakira inkozi z’ibibi ziri muri gereza zo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, aravuga ko El Salvador yemeye gufata “inkozi z’ibibi” zifungiye muri gereza z’Abanyamerika, harimo n’abafite ubwenegihugu bwa Amerika.

Nyuma yo guhura na Perezida Nayib Bukele mu ruzinduko muri iki gihugu cyo muri Amerika yo Hagati, Rubio yavuze ko Amerika “ishimira byimazeyo”, yongeraho ko “nta gihugu na kimwe cyigeze kigaragaza ubucuti nk’ubu”.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko El Salvador Kandi yemeye kwakira abimukira mu gihugu icyo ari cyo cyose baba ari abagizi ba nabi ndetse n’abari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

2025 rubio met president bukele 97859130
Umunyamabanga wa Leta, Rubio mu ikoti na Perezida Bukele

Rubio yashimye Bukele kubera politiki ye yo kutihanganira urugomo rw’udutsiko tw’abagizi ba nabi kwagabanyije cyane umubare w’ibyaha muri El Salvador, yahoze ari umurwa mukuru w’ubwicanyi ku Isi, ariko birumvikana imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntibura kumunenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *