Abanyarwanda 64 bavuga ko bari ingwate z’ibitekerezo by’umutwe w’abarwanyi ba FDLR bavuye mu mashyamba ya Kongo bagaruka mu Rwanda, bavuga ko bafite akababaro ka bamwe mu bagize imiryango yabo bakinangiye gutaha.
Dusabimana Jeannette w’imyaka 22 yavuze ko iwabo ari mu cyahoze ari komini Ntyazo ya Butare, avuga ko yafashe umwanzuro wo gutaha agasiga umugabo we utakozwaga ibyo gutahuka.
Yagize ati “Maze imyaka 2 nshakanye n’umugabo utarigeze na rimwe akozwa ibyo gutaha mu gihugu cye, bikaba bikomeje kumbabaza cyane, kuko uko namubwiraga gutaha yansubizaga ko mukuraho induru, ko niba nshaka gutaha ntaha , kandi nyamara tukibana yarambwiraga ko azahita ancyura iwacu nta kibazo.”

Avuga ko umugabo we wo mu cyahoze ari Kibuye yatwawe umutima n’ibyo abarwanyi ba FDLR bamubwira ko ngo igihe ari gito bakazatahira rimwe, bakanabwira abashaka gutaha bose ko bagiye kwiyahura, kuko ngo bazicwa batarenze n’umutaru.
Yagize ati “…Nyamara ndiho n’akana kanjye k’amezi 2 twari tumaze kubyarana,kandi n’abagabo twazanye baracyariho, mu gihe bavugaga ko batazarenza umunsi badapfuye.”
Nsabimana Willy, we avuga ko yagize amahirwe yo kubasha kwiga amashuri yisumbuye nyuma yo gutoragurwa n’umunyekongo akamujyana iwe, akanamushakira ishuri.
Yagize ati “Nshimishijwe n’uko ubumenyi nkuye hariya ngiye kubukoresha mu kubaka igihugu cyanjye, n’abandi nibatahe bareke gukomeza guta igihe kuko gihenze cyane”.
Mu batashye harimo abagore 19, abagabo 3 n’abana 42, abenshi bakaba batashye mu byahoze ari amaperefegitura ya Cyangugu, Kibuye, Butare, Byumba na Ruhengeri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


