Jens-Stoltenberg-scaled

Norvege: Stoltenberg wari Umunyamabanga Mukuru wa NATO yagizwe minisitiri w’imari

Sangiza iyi nkuru

Jens Stoltenberg wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa NATO, azagaruka mu buryo butunguranye muri politiki ya Norvege nka minisitiri w’imari, kubera ko iki gihugu gihangayikishijwe n’intambara y’ubucuruzi mpuzamahanga ishobora kwaduka ndetse nyuma y’iminsi mike ihuriro riri ku butegetsi ricitsemo ibice.

Stoltenberg, mbere yo kwinjira muri NATO wabaye Minisitiri w’Intebe wa Norvege imyaka icyenda, yagize ati: “Nishimiye cyane kuba narasabwe gufasha igihugu cyanjye muri iki gihe kitoroshye.”

Stoltenberg azinjira mu murongo wa politiki ya Norvege nyuma y’uko guverinoma ihuriweho iri ku butegetsi muri iki gihugu itandukanijwe mu cyumweru gishize n’amakimbirane ashingiye ku kwemeza politiki z’ingufu z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi nk’uko tubikesha Euronews.

Impaka zikaze zerekeye niba Norvege igomba kugumana amashanyarazi yayo kugira ngo igabanye ibiciro ku baturage cyangwa ngo ikayohereze mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi zatumye Ishyaka rirwanya kwishyira hamwe k’u Burayi rikura abaminisitiri baryo muri iryo huriro, barimo uwahoze ari Minisitiri w’imari, Trygve Slagsvold Vedum.

Stoltenberg azasimbura Slagsvold Vedum mu ivugurura rya guverinoma kandi yizera ko azongera imbaraga mu ishyaka ry’abakozi kuko rizsyobora ryonyine amezi umunani mbere y’amatora y’igihugu.

Kugaruka kw’abanyapolitiki b’inararibonye mu buzima bwa politiki bwa Norvege bibaye mu gihe iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Burayi gifite impungenge zo kwisanga hagati mu ntambara y’ubucuruzi hagati y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *