c688aa20-5612-11ef-9cf4-a3e8f05a4227.jpg

M23 yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru 

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, kuri uyu wa Gatatu ryashyizeho Bahati Musanga Joseph nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bahati yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’umusaruro muri M23.

Ishyirwaho rigaragarira mu iteka umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa, yashyizeho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Usibye Guverineri, M23 yanashyizeho Manzi Ngarambe Willy nka Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo bya Politiki, iby’imiyoborere ndetse n’iby’ubutabera.

Kuva muri Nyakanga umwaka ushize, Manzi yari umuyobozi wa ‘Diaspora’ ya M23.

Undi washyizweho ni Amani Bahati Shaddrak we wagizwe Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Gushyiraho aba bayobozi bije nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma inyeshyamba za M23 zigenzura kuva ku wa 25 Mutarama 2025.

Aba bayobozi kandi bashyizweho mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we aheruka gushyiraho Général-Major Evariste Kakule Somo nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni nyuma y’urupfu rwa Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri w’iyi ntara wiciwe mu gace ka Kasengezi mu kwezi gushize, ubwo yari yasuye ingabo za Leta ya RDC ku rugamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *