20250205_210957

Perezida Chakwera yategetse MDF gucyura ingabo zayo ziri muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo za Malawi gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare bayo bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo za Malawi zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).

Itangazo rya Leta ya Malawi rivuga ko icyemezo cya Perezida Chakwera cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira ibihe by’agahenge hagati y’impande zihanganye.

Itangazo rivuga ko “Perezida Chakwera yategetse Umuyobozi w’Ingabo za Malawi (MDF), gutangira imyiteguro yo gucyura Ingabo za Malawi, mu rwego rwo gushyigikira itangazwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye ndetse no kwitegura ibiganiro biganisha ku mahoro.”

M23 yari iherutse gutangaza ko yashyizeho ibihe by’agahenge mu rwego rwo kwita ku bakeneye ubufasha, icyakora ibintu byahinduye isura mu gitondo cy’uyu munsi, nyuma y’uko uyu mutwe ugabweho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, bigatuma wirwanaho.

Malawi igiye gucyura abasirikare yari ifite muri RDC, mu gihe mu kwezi gushize yatangaje ko yatakarije batatu muri bo ubwo bari bahanganye na M23 mu bice bya Goma na Sake.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *