14037-FRONT-President-Kagame-with

U Rwanda rwafashe u Budage mu mugongo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yafashe u Budage mu mugongo nyuma y’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki gihugu.

Köhler [ari kumwe na Perezida Kagame ku ifoto] wabaye Perezida w’u Budage hagati ya 2004 na 2010, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ku myaka 81 y’amavuko.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda mu itangazo yasohoye biciye muri Ambasade y’u Rwanda mu Rwanda, yihanganishije iki gihugu ku bw’urupfu rw’uriya mukambwe.

Iti: “Guverinoma y’u Rwanda yakiranye umubabaro amakuru y’urupfu rwa Horst Köhler wahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Budage, rwabaye ku wa 1 Gashyantare 2025.”

“Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yihanganishije kandi umuryango wa Köhler, ndetse na Guverinoma n’abaturage b’u Budage muri ibi bihe by’umubabaro.”

U Rwanda rugaragaza Köhler nk’umutegetsi wagaeagaje umuhate mu guteza imbere umubano w’u Budage na Afurika, by’umwihariko uw’iki gihugu n’u Rwanda, rukavuga ko uwo muhate uzahora wibukwa iteka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *