GjGluRgXgAAiqR1

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi urwitwazo rwa Sgt. Minani wakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Gashyantare, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Sergeant Minani Gervais, ukurikiranyweho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke. Sergeant Minani Gervais yajuriye nyuma yo guhamwa n’ibyaha 3, agakatirwa igifungo cya burundu no kwamburwa impeta zose za gisirikare.

Mu iburanisha ryabereye mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyakorewe ku wa 14 Ugushyingo 2024, Sergeant Minani Gervais n’umwunganizi we, Me Muligande Jean Claude, bagaragaje ko uregwa yaburanye afite ibibazo byo mu mutwe kandi akaburana atunganiwe nyamara abyemererwa n’amategeko.

Me Muligande yari yarivanye mu rubanza rugitangira kuburanishwa mu mizi ku mpamvu z’uko ngo atigeze abona umwanya uhagije wo kuganira n’umukiliya we. Basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere rwateshwa agaciro maze rugatangira bundi bushya kuburanishwa n’uru rukiko ndetse akagabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwashimangiye ko uregwa agamije gutinza urubanza kuko ubwe yaburanye atabihatiwe kandi yari anafite uburenganzira bwo kutaburana, bosobanura ko adakwiye kugabanyirizwa ibihano kuko ataremera ko yicuza ibyo yakoze kandi yateguye mu gihe kigeze ku masaha ane kuko yavuye aho avuga ko yahohoterewe akajya kuzana imbunda akarasa abaturage batarimo n’abo avuga ko bamuhohoteye.

Biteganyijwe ko umwanzuro ku bujurire uzasomwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Gashyantare 2025 ku isaha ya saa tanu aho urubanza rwabereye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *