Umutwe wa M23 urashinja Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) kurekura abasirikare bo mu ngabo za Leta ya kiriya gihugu n’abarwanyi ba FDLR bafite intwaro, kugira ngo bajye kwica abaturage bo mu mujyi wa Goma.
Byatangajwe n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama.
Kanyuka yavuze ko mu bo MONUSCO yarekuye, M23 yashoboye gufatamo batanu bari bafite imbunda na za grenade.
Ati: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya MONUSCO i Goma, aho yarekuye abarwanyi barenga 100 ba FARDC na FDLR bafite intwaro ngo bajye kwica abaturage mu mujyi. Twafashe batanu muri bo (FARDC batatu na FDLR babiri) bafite imbunda enye na grenade eshatu.”
M23 yongeye gushimangira ko izakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage, yungamo ko idashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’intego yayo.
Uyu mutwe mu itangazo ryo ku wa Kane kandi washinje Igisirikare cya Leta ya Congo gukoresha indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kumisha ibisasu mu duce dutuwemo n’abaturage, bikica abantu bane b’ahitwa Nyabibwe barimo n’uruhinja.
Aka gace ka Nyabibwe ko muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, M23 yakigaruriye ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.


