20250126_184905

Tshisekedi yanze kwitabira inama yari buhuriremo na P. Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntari bwitabire inama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC iza kwigira hamwe ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni inama iza kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe byari byitezwe ko ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bayitabira, uyu wa nyuma byarangiye yanze kuyitabira ahitamo kuyoherezamo Minisitiri w’Intebe we, Judith Suminwa.

Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu, mu gihe ku wa Gatanu ubwo habaga iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga Kinshasa na yo isa n’itarayihaye agaciro, kuko yayoherejemo Ambasaderi wayo mu muryango wa SADC.

Amakuru avuga ko n’ubwo Tshisekedi atari bwitabire iyi nama, mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ari buyitabire nk’uko biheruka kwemezwa na Perezida William Ruto wa Kenya kuri ubu uyoboye EAC.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza kwitabira iyi nama harimo Perezida Suluhu Samia wa Tanzania uri buyakire, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC yabaye mu minsi ishize, yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro na M23 hagamijwe gushaka amahoro arambye.

Abakuru b’ibihugu bya EAC kandi bagaragaje ko Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ukwiriye kuzaganira na EAC ku buryo bwo gutwara ibintu muri Congo.

Perezida Ruto yahawe inshingano yo gutegura no kuvugana n’abayobora SADC ku buryo mu minsi mike hakorwa inama ihuza impande zombi.

Ku wa 31 Mutarama 2025 na bwo mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

SADC ifite muri RDC Ingabo yoherejeyo gufasha Leta y’iki gihugu mu ntambara irwanamo na M23, gusa amakuru avuga ko ibihugu bya Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo byaba biri gutegura uko byacyura ingabo zabyo.

Ni ingabo zimaze umwaka urenga muri RDC, nyuma yo kujyayo zisimbura iza EAC zari zihamaze umwaka mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *