Ingabo za Israel zavuye mu Muhora wa Netzarim, agace ka gisirikare gatandukanya amajyaruguru y’akarere ka Gaza n’amajyepfo.
Abanyapalestina babarirwa mu magana bari mu modoka no ku magare byuzuye matelas n’ibindi bikoresho batangiye gusubira mu majyaruguru ya Gaza nyuma yo kuhahunga kubera ubukana bw’ibitero bya Israel.
Kuhava kwa Israel bihuye n’amasezerano yo guhagarika imirwano ya Israel na Hamas yo ku itariki ya 19 Mutarama aho kugeza ubu Abayisiraheli 16 bari bafashwe bugwate n’imfungwa 566 z’Abanyapalestine bamaze kurekurwa.
Icyiciro cya mbere cy’ihagarikwa ry’imirwano nikirangira mu byumweru bitatu, biteganijwe ko imbohe 33 n’imfungwa 1.900 zizarekurwa. Israel ivuga ko umunani muri izo mbohe 33 zapfuye.


