Gakenke: Abaturage ngo ntibatunguwe no kuba barabaye abanyuma mu Mihigo

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke bavuga ko batishimiye umwanya wa 30 mu kwesa imihigo ya 2014-2015, ari nawo wa nyuma mu turere twose tw’igihugu, hari abemeza ko bitabatunguye kuko babona nta mbaraga nyinshi zishyirwamo.
Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko nta kintu kigaragara cyerekeranye n’ibikorwa remezo akarere kigeze gakora muri uriya mwaka w’imihigo ku buryo cyari gutuma baza mu myanya y’imbere, bityo ngo kuva ari ntacyakozwe kuba barageze kuri uriya ngo mwanya nta gitunguranye kirimo.
Uwitwa Mbonyimpa Martin waganiriye na News of Rwanda wo mu murenge wa Gakenke, asobanura ko kuba nta kintu cy’ibikorwa remezo cyakozwe, ari byo byatumye akarere kabo kaba akanyuma.
mayr
Agira ati “icyo nabonye cyatumye akarere kaba akanyuma kandi kitatunguranye, nta kintu cy’ibikorwa remezo bakoze kigaragara, urebye nk’utundi turere twagiye dukora nk’amagare (Tax park),utundi tugakora Stade, wenda Gakenke yo stade ntabwo yihutirwaga ariko gare ubona ko ntayo.
Nibura iyo baza kuba barakoze gare cyangwa hari umuhanda bakoze ku buryo bugaragara hari icyo byari gutanga”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko kuba baravuye ku mwanya wa 15 bakagera kumwanya wa nyuma byabatunguye gusa ngo bakaba hari impamvu bakeka zirimo ibikorwa bitarangiye.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yagize ati “turatekereza ko hari ibikorwa bimwe bitari byakarangiye, harimo umuhigo w’amazi wo mu murenge wa Minazi ngirango waratunaniye.
Hari biyogazi za purasitike twagombaga guha abaturage undi muhigo wa gatatu watunaniye ni amashanyarazi ku buryo twari tugeze nko kuri 50% gusa”
Kunanirwa kwesa iyi mihigo; umuyobozi w’akarere avuga ko atari ikosa ryabo ko ahubwo ari iry’abafatanyabikorwa babo batubahirije inshingano zabo bityo bikaba bitararangiye.
Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013-14 akarere ka Gakenke kari kaje ku mwanya wa 15 naho mu mwaka wa 2014-15 kaza ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma; kuri ubu hakaba hategerejwe ikizava mu kesa imihigo ya 2015-16.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *