Biravugwa ko bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashobora kuba bifuza kwirukana Kayumba Nyamwasa n’abandi bane nk’uko bigaragara mu itangazo rizenguruka ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo rivuga ko abanyamuryango ba RNC bakoze inama yabereye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019. Abo banyamuryango biganjemo abahagaritswe muri irishyaka mu byumweru bishize, bakaba bifuje ko bamwe mu banyamuryango ba RNC barimo Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa, Frank Ntwari (muramu wa Kayumba), Epimaque Ntamushobora , Ali Abdul Khalim Komiseri na Joselyne Muhorakeye bakurwa ku buyobozi bw’iri shyaka Leta y’u Rwanda yita ko ari umutwe w’iterabwoba uyirwanya.
Iri tangazo bwiza.com ifitiye kopi, rigaragaza ahanini ko umwuka mubi uri muri iri shyaka ushingiye ku ibura rya Ben Rutabana n’ihagarikwa rya bamwe mu bayoboke baryo. Iri tangazo riragira riti:
“Nk’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda, dutuye kandi tubarizwa muri Afurika y’Epfo, tumaze iminsi dukurikirana bya hafi ibibazo byabaye ku munyamuryango mugenzi wacu Benjamin Rutabana , ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo bituma twibaza byinshi kurushaho.
Dushingiye ku byo umufasha wa Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye n’umuhuzabikorwa wungirije wa mbere Bwana Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari, komiseri w’urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru, nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) akaza kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben,….”
RNC ni ishyaka ryabayeho kuva mu 2010 rikozwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa, Dr. Rudasingwa Theogene, Gen. Gahima na Karegeya Patrick wiciwe muri Afurika y’Epfo mu 2013 gusa Rudasingwa yageze nyuma avamo yiyomora kuri RNC, bitewe n’ubwumvikane buke,nk uko byatangajwe, agashinga ishyaka rye.
RNC, ishyaka ryagiye rigira abandi bayoboke barimo Kennedy Gihana, Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Dr Etienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora baherutse gusabirwa gusubizwa pasiporo bivugwa bambuwe n’u Rwanda. Ibi bikaba byarasabwe n’ Urukiko rwa AfCHPR rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya, rutanga amezi atatu ngo bibe byakozwe.
Mu bandi bayoboke kandi harimo uyu Ben Rutabana wateje impaka n’urunturuntu muri iri shyaka kuko Kayumba Nyamwasa ashinjwa ibura rye. Umuryango wa Ben urimo abo kwa Rwigara ndetse n’umugore wa Ben bavuze ko babajije Kayumba Nyamwasa irengero rye ariko akabahumuriza gusa, ntabasubize.
Muri iyo nkubiri, Musonera Jonathan yashinje Kayumba Nyamwasa ubugambanyi n’ubwicanyi ashingiye ku ibura rya Ben Rutabana umaze amezi abiri yaraburiwe irengero, akavuga kandi ko impamvu nk’izi ari zo zatumye abarimo Rudasingwa bamuhunga kuko bamumenye.
Ibyo ari byo byose byaba ari ukuri cyangwa ikinyoma, byose ni ibigaragaza umwuka mubi muri iri shyaka rya RNC. Bwiza.com irabizeza ko izagumya gukurikirana iyi nkuru mu kumenya ukuri nyako ku birebana n’iri tangazo niba ikifuzo kirikubiyemo kizashyirwa mu bikorwa. Umuntu akaba yakwibaza aho bigana, niba koko aba basabirwa guhagarikwa cyangwa kwirukanwa bizaba impamo. Gusa na none bishoboka ko iri shyaka rishobora gucikamo ibice igihe uyu mwuka mubi waba ukomeje kurigaragaramo


