Umugabo witwa Merald Abraham,wari ufungiwe muri Gereza ya Ruanda muri Tanzania yanze imbabazi za Perezida John Pombe Magufuli zo kuwa 9 Ukuboza, arikomeretsa ngo asubizwe muri gereza. Merald ari mu basaga ibihumbi bitanu bahawe imbabazi ku munsi w’ubwigenge bwa Tanzania. Ubwo ubuyobozi bwa gereza bwamusabaga gutaha kimwe na bagenzi be 69, yarabyanze avuga ko ntaho afite yakwerekeza ngo ajye mu buzima busanzwe, asaba ko yajyanwa muri Gereza Nkuru ya Ukonga iri mu Mujyi wa Dar Es-Salaam. Abonye akomeje kubihatirwa, Merald yahise yikomeretsa mu maso, ngo akunde agumishwe muri gereza. Ati ” Ntaho mfite najya, byaba byiza ngumye muri gereza. Niba bishoboka munjyane muri gereza ya Ukonga muri Dar Es- Salaam ariko ntimunjyane mu buzima busanzwe.” Bongo5 dukesha iyi nkuru ntitangaza igihe uyu mugabo yari yarakatiwe n’impamvu avuga ko ntaho yakwerekeza aramutse ajyanwe mu buzima busanzwe.


