Amazu y’ubucuruzi ya Rujugiro Tribert mu mujyi wa Kigali akomeje guteza urujijo

Sangiza iyi nkuru

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda biravuga ko amazu y’ubucuruzi ya UTC y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba agiye kugurishwa kuko atakijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ese ukuri kw’iyi nyubako guhagaze gute n’ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Inyubako y’ubucuruzi ya UTC yaba igiye gushyirwa hasi kugira ngo ikibanza irimo kizamurwemo umuturirwa ujyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali ndetse ijyane n’andi mazu arimo azamuka muri uyu Mujyi.
rujugiro
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa hano mu Rwanda birimo Umuryango n’Impamo birahamya aya makuru. Bimwe mubyo abavuga aya makuru bashingiraho ni uko imiterere y’amazu arimo azamuka impande n’impande z’iyi nyubako ya UTC ayirenze ubwiza ndetse no kuba nyirayo, Umunyemali Rujugiro yaragiranye ibibazo bikomeye na Leta ya Kigali aho yashinjwaga gutera inkunga abayirwanya, bikaba byarageze aho muri 2013 imigabane ya Rujugiro yari muri iyi nyubako yafatiriwe na Leta nk’imitungo yasizwe na beneyo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango ku bijyanye na gahunda yo gusenya izi nyubako za UTC, hakazamurwa inyubako ndende kurusha iyari ihari, umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Bruno yavuze ko nta gahunda Umujyi wa Kigali waba uzi yo gusenya inyubako ya UTC kuko ngo idatandukanye n’ibyo igishushanyo mbonera gisaba.
UTC nshya
Yagize ati :” iyo gahunda ntayo. Niriya nyubako (UTC) iri kuri master plan ( igishushanyo mbonera) kuko aho yubatse ukurikije igishushanyo mbonera nta kibazo ifite kuko niyo nyubako yahagenewe”.
Rujugiro Ayabatwa Tribert wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame ndetse na Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi yahunze u Rwanda bikaba bivugwa ko yagiye gufatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga. Ibi akaba yarabikoze nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yaranyereje imisoro muri Afurika y’Epfo ategereza ko leta y’u Rwanda igira icyo imufasha mu kumurengera mu makosa yo kunyereza imisoro ntibyakorwa bihita biba intandaro yo guhunga u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *