Nyarugenge, Muhima
B.P 188 Kigali
Itangazo ry?ipiganwa 044/G/FXB/2019
Inyito : Kugemurira Umuryango FXB-Rwanda ibikoresho by’ishuri
Ku nkunga ya USAID muri Porogaramu ya Turengere Abana (OVC and DREAMS), FXB-Rwanda, Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, iramenyesha abantu bose n’ibigo bibyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ko mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa bayo biga bo mukarere ka Nyanza mumushinga wayo witwa DREAMS, ko ishaka gutanga isoko ry’ ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira :
No
IBIKENEWE
INGANO
1
Amakaye ya Jambo ya paji 48
8,256
2
Amakaramu yo mu bwoko bwa Bic z’ubururu
29,880
3
Amakaramu y’ibiti yo mu bwoko bwa HB
96
4
Amakayi yo Kunoza ( Calligraphy)
10
5
Inkweto za pantoufre z’umukara zikomeye kdi original (No 33-41) (Sample iraboneka kuri bureau ya FXB Rwanda)
3,192
6
Ibikapu by’ishuri byo mu mugongo bikomeye nkuko sample imeze (sample iboneka kuri bureau ya FXB Rwanda Kigali)
3,192
7
Amakaye yo gushushanyamo y’ubwoko bwiza
43
8
Amakayi Jambo ya paji 120
3,576
9
Ibikoresho bya jewometiri (Boite mathematicale)
3,149
10
Amakayi Jambo ya paji 96
19,353
11
Amakayi Jambo ya paji 200
22,839
12
Rejisitiri z’ubwoko bwa Jambo
2,748
13
Isabuni yo koga ya Sante (Sulfo)
12,768
14
Isabune yo kumesa ya Sulfo Tige z’ubururu
19,152
15
Amavuta yo kwisiga afashe Vaseline (250gr) Surfo
12,768
16
Umuti w’amenyo munini wo mubwoko bwa Colgate (200g)
12,768
17
Urupapuro rw’isuku rwa SUPA
19,152
18
Ibikoresho by’isuku by’abakobwa (Cotex Supa)
13,655
19
Indobo zo mubwoko bwa KBS or KENPOLY zijyamo litiro 10 L
3,192
Uzatsindira iri soko agomba kuba yiteguye kugemura ibi bikoresho mumirenge itandukanye aho FXB Rwanda ikorera ariyo:
Gishamvu, Ngoma na Tumba yo mu karere Ka Huye
Busogo na Muhoza yo mu karere ka Musanze
Nemba, Ruhunde na Rwerere yo mu mukarere ka Burera
Murama na Muramira yo mu karere ka Kayonza
Ndetse ni imirenge yose yo mu karere ka Nyanza
Ubwoko bw’amakayi yavuzwe haruguru bugomba kuba kimwe cya kabiri ari ay’utuzu ayandi ari ay’imirongo.
Nukuvugango Igiciro kuzatangwa kigomba kuba kirimo na transport ndetse no gupakira no gupakurura.
Ibikoresho bizagezwa ahavuzwe haruguru mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ukimara guhabwa isoko (« Bon de commande » cyangwa contract). Kwishyurwa bizakorwa nyuma yo kwakira ibikoresho byose kandi bishimwe.
Uwifuza wese gupiganira iri soko agomba kugaragaza ibi bikurikira :
Aho ubucuruzi bwe buherereye (adresse physique);
Icyemezo cy’uko yiyandikishije mu gitabo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB;
Kuba ari umusoreshwa wo mu rwego rwa TVA/VAT ;
Kuba nta mwenda abereyemo ikigo k’imisoro n’amahoro ;
Kuba nta mwenda abereyemo RSSB ;
Igiciro cyatanzwe kigomba kugaragaza neza umubare w’amafaranga atarimo TVA, TVA ukwayo ndetse n’igiteranyo cya yose.
Kuba afite akamashini k’ibaruramari gakoreshwa mu bucuruzi (EBM).
Kuba afite uburambe mugukora amasoko nkaya byaba ari akarusho
Ibahasha ifunze neza irimo ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa FXB Rwanda irimo ibiciro igaragaza ibyasabwe hejuru igomba kuba yageze mu Bunyamabanga bwa FXB-Rwanda ku Muhima Bridge I, KN01 bitarenze kuwa mbere taliki ya 16/12/2019 saa kumi nimwe zuzuye (17h00).
Icyitonderwa:
FXB ishobora kwanga ibiciro igihe ibyatanzwe bihabanye n’ibiri ku isoko.
Kubijyanye nigikapu ndetse ninkweto zizatangwa ababishaka barasabwa kuzaza kureba sample kubiro bya FXB Rwanda bikorera kuri aderesi zavuzwe haruguru.
Ingano z’ibikoresho bya buri murenge bizahabwa uzatsinda hamwe na bon de commande.
Bikorewe i Kigali, kuwa 06/12 /2019
HABYARIMANA Emmanuel
Umuyobozi wa FXB RWANDA


