Abaturage b’umurenge wa Bugarama cyane cyane abatuye muri Bugarama Cité baravuga ko n’ubu bagifite ubwoba nyuma y’uko ahagana saa sita z’ijoro zo ku wa mbere tariki ya 9 ushyira ku wa kabiri tariki ya 10 uku kwezi mu mudugudu wa Munini akagari ka Nyange umugizi wa nabi n’ubu utaramenyekana atereye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu muferege uri mu muhanda bita ku ibarabara rya 9 hafi y’amazu y’abaturage agahita abura n’ubu agishakishwa.

Nk’uko Bwiza.com yabibwiwe n’umukuru w’uyu mudugudu wa Munini Nsekanabo Issa, ngo ahagana saa sita z’ijoro ryo ku wa 9 uku kwezi abawutuye bakangukiye hejuru bumvise ikintu gituritse cyane, bamwe bakagira ngo giturikiye mu mazu yabo buri wese agashiduka ajya kureba ni ba nta kintu gihiye mu nzu ye, abandi bagira ngo ni ipine y’imodoka ituritse dore ko ari na hafi y’umuhanda wa kaburimbo Bugarama-CIMERWA kandi n’amatara yakaga, ariko ngo baza kubyutswa n’inzego z’umutekano babwirwa ko ari umugizi wa nabi umaze gutera gerenade.
Avuga ko we yari amaze umwanya avuye kureba uburyo irondo rikora amaze gufata agatotsi ayo makuru amugeraho sa saba z’ijoro, bakomeza gushakisha uwayiteye baraheba, mu gitondo inzego z’umutekano zikoresha inama abaturage zirabahumuriza mu gihe bari bategereje n’abandi bayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof, Shyaka Anastase wagombaga kubasura.
Ati’’ cyasakuje cyane, buri wese abyukira hejuru atazi ibyo ari byo areba mu nzu ye niba atari ho giturikiye, ufite televiziyo cyangwa gaze mu nzu ajya kuyireba, abandi bagira ngo ni ipine y’imodoka iturikiye muri kaburimbo ariko basanga ari gerenade iturikiye muri uriya mufurege, kugeza ubu uwayiteye ntituramumenya, nta nzu y’umuturage yayiteyeho, dutekereza ko ari nk’uwashakaga kutwereka ko aturimo kuko sinavuga ko ari uwa kure, gusa nyuma yaho abaturage urabona bafite ubwoba, barajagaraye mu mitima ariko inzego z’umutekano zirakomeza kuduhumuriza.’’

Undi muturage wo mu kagari ka Pera ati’’ ubwoba ntibwabura kuko twabyutse twumva ko mu kagari duhana imbibe umugizi wa nabi yahateye gerenade ashaka guhungabanya umutekano. Twababajwe n’uko byabaye bari baraye batubwiye ko dufite umushyitsi, Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu adusura, twibaza niba ari bantu baturimo batifuzaga urwo rugendo rwe hano biratuyobera. ‘’
Yakomeje ati’’ ubwoba bwo turabufite kuko turumva ko n’ibihugu 2 byose duhana imipaka birimo ibibazo none uwayiteye ntiyabonetse, turibaza niba yavuye muri kimwe muri ibyo bihugu, turibaza niba ari uturimo byatuyobeye.’’
Asubiza umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere kuri iki kibazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, prof. Shyaka Anastase yagize ati’’ turareba iterambere ry’abanyarwanda bacu bose, abafite ibibazo, ntabwo turimo tureba ngo ahangaha muri Bugarama haraye hatewe akantu k’akantuza ahongaho mu muferege, niba hari n’uwagerageje ntiyabigezeho.

Ikindi cya kabiri nabwira abanyarwanda ni uko igihugu cyacu kirinzwe, umutekano turawufite, n’uwabigerageza ntiyabishobora kandi n’abandi babigerageje nk’uko mubizi, guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ntibabigezeho.
Yakomeje ati’’ Imbaraga zo kurinda igihugu zirahari ariko ubu icyo dukangurira abanyarwanda ni ukongera imbaraga mu bikorwa bibateza imbere, bakanakomeza kuba maso kuko nk’uko mubizi uRwanda ni igihugu kiri ku isonga mu bihugu by’uyu mugabane no hirya yawo mu kugira umutekano usesuye kandi wabonetse abanyarwanda biyushye akuya.’’
Minisitiri Prof. Shyaka kandi yasabye abanyarwanda gukomeza kuwuharanira ngo ukomeze udadire bawujyanishe n’iterambere kuko bidasigana, akaba yageze muri uyu murenge ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru z’igihugu barimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, umugaba mukuru w’ingabo z’uRwanda Général Jean Bosco Kazura, umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’igihugu D/IGP Félix Namuhoranye n’abandi.
Iyi gerenade itewe mu gihe hari hashize hafi amezi 2 mu mujyi wa Rusizi hatewe indi, hashize ukwezi kumwe gusa abitwaje intwaro batamenyekanye bateye mu murenge wa Bweyeye, muri uyu murenge wa Bugarama kandi hari hashize mwaka urenga abataramenyeka barashe abaturage 2 barapfa, muri Kamena 2017 abandi nanone batamenyekanye bari bateye mu mudugudu wa Gihigano mu kagari ka Ryankana bica umuturage umwe abandi barabakomeretsa, abaturage bakavuga ko muri iyi minsi bari batekanye, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akavuga ko nta cyababuza n’ubundi gutekana kuko umutekano wabo ucungirwa hafi.


