Dr. Habumugisha Francis wavuzweho gutoroka ubutabera kubera icyaha yari akurikiranweho cyo gukubitira umukobwa mu ruhame, yagarutse mu Rwanda yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Aya makuru tuyakesha Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston wayacishije ku rubuga rwe rwa Twitter, agira ati:
“Habumugisha Francis yagarutse mu ijoro ryakeye, yishyikiriza RIB. Ubutabera bugiye gukora imirimo yabwo.”

Tariki ya 5 Nzeri 2019 ni bwo Diane Kamali yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko yakubitiwe mu ruhame na Dr. Francis Habumugisha tariki ya 16 Nyakanga. Uyu mukobwa yavuze ko amezi abiri agiye gushira abitangarije urwego rw’ubugenzacyaha ariko rukaba ntacyo rwari rwakabikozeho.
Muri ubu butumwa, Diane Kamali yameyesheje (tag) na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana. Bukeye bwaho, RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyemari Dr. Francis, nyiri GoodRich TV. Mu mpamvu Diane yatanze uyu mugabo adakurikiranwa ngo ni uko ari umunyamafaranga kandi aziranye n’abayobozi.
Urukiko rw’ibanze n’urwisumbuye za Nyarugenge ni zo zamuburanishije zifata imyanzuro y’ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo gusa nyuma ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Dr. Francis, Urukiko Rwisumbuye rwanzura ko yongera gufungwa gusa byatangajwe ko ubushinjacyaha buri kumushaka.
Amakuru yatangiye ahwihwiswa ko Dr. Francis yaba yarasohotse mu gihugu; inzira yanyuzemo iba urujijo harimo n’abavugaga ko umunyamafaranga adafungwa ariko Minisitiri Busingye aherutse gutangaza ko yatorotse anyuze mu nzira zitemewe.
Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye bwagiye hanze nyuma y’ubutumwa Dr. Francis yanditse kuri Twitter agaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa.
“Muraho Paris @LMushikiwabo” ni bwo butumwa Dr. Francis yanditse tariki ya 5 Ukuboza 2019, bureba Louise Mushikiwabo uhagarariye Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie).
Ubu butumwa n’ubundi yari amaze iminsi yandika, umubare munini w’ababusomye babufashe nk’agasuzuguro ku butabera bw’igihugu buvuga ko bumushakisha ndetse no kwishongora ageze hanze y’igihugu.
Ibibazo byo kwibaza biragira biti: ” Ese Dr. Francis agarutse ate? Yaba aje ku bw’umutimanama se? Ese mu Bufaransa yagaragaje ko yari ari mu minsi ishize baba banze kumucumbikira? Hari uruhare u Rwanda rwaba rwagize mu kuza kwa Dr. Francis se harimo no gukoresha polisi ndengamipaka (Interpol)?”
Ibi bibazo byose kugeza ubu nta bisubizo byabyo biraboneka gusa bizamenyekana Dr. Habumugisha namara gushyikirizwa ubushinjacyaha bwamushakishaga. Gusa nibigaragara ko yasohotse mu gihugu binyuranyije n’amategeko nk’uko Minisitiri w’Ubutabera yabitangaje, iki cyaha gishobora kwiyongera ku cyo yarakurikiranyweho cyo gukubita umuntu mu ruhame, ibintu bikaba byarushaho kumukomerera.



2 Responses
Dr. Habumugisha wavuzweho gutoroka ubutabera yishyikirije RIB
uyu mugabo mumubabarire rwose. yagaragaje ko yubaha ubutabera bw’u Rwanda
Dr. Habumugisha wavuzweho gutoroka ubutabera yishyikirije RIB
uyu mugabo mumubabarire rwose. yagaragaje ko yubaha ubutabera bw’u Rwanda