Rubavu: Bamwe mu biga kaminuza muri Congo bavuga ko bafashwe amasaha abiri

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 20 basanzwe biga Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bavuga ko mu mpera z’icyumweru gishize bafashwe n’ubuyobozi bwo ku mupaka mu gihe cy’amasaha abiri ndetse ngo babuzwa kongera kujya kwiga muri iki gihugu.

Leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo ko Abanyarwanda baba baretse kujya kwiga muri Congo bitewe n’icyorezo cya Ebola cyari cyadutse mu Ntara eshatu z’iki gihugu.

Aba bavuganye na Bwiza.com bavuga ko bo bari bakiga muri Congo muri kaminuza zaho ariko ko ubuyobozi bwabafashe amasaha abiri, bubasaba kwiga mu Rwanda kuko ngo ” naho hari amashuri”

Umwe muri bo ati ” Ku wa Gatandatu baradufashe, tumara nk’amasaha abiri. Batubwiye ko twareka kujya kwiga muri Congo kuko ngo no mu Rwanda hari amashuri.”

Mugenzi we yunzemo ko abafatwa ari aba bambuka mu mpera z’icyumweru; ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Bavuga ko ngo ayo mabwiriza yatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana.

Bwiza.com yavuganye na Meya, Habyarimana ahakana iby’aya makuru avuga ko n’ubusanzwe Abanyarwanda basabwe kutajya kwiga muri Congo, hirindwa kwinjiza icyorezo cya Ebola mu Rwanda.

Ati ” Icyo gufatwa kw’abo banyeshuri kuwa Gatandatu ntacyo tuzi. Tuzi ko hari abigagayo ariko kubera icyorezo cya Ebola, baraganirijwe ngo barebe ko bakwinjizwa mu Rwanda ngo bige mu gihugu. Inzego bireba nka HEC, MINEDUC zarabaganirije, kandi abenshi bari gufashwa.”

Meya Habyarimana avuga ko we nta bubasha afite bwo gutanga amabwiriza ngo abantu nibareke kujya kwiga muri Congo.

Aba banyeshuri bavuga ko babona nta kibazo cyakabaye kirimo niba ari ukwirinda Ebola kuko ngo basuzumwa mbere yo kwinjira no gusohoka muri ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagarutse kenshi kuri iki kibazo buvuga ko kubuza Abanyarwanda kujya kwiga muri Congo byakozwe mu rwego rwo kubarinda Ebola yacaga ibintu muri iki gihugu.

Ku kibazo kirebana n’uko muri Congo abanyeshuri bishyura make kandi umwana akiga ibyo ashaka, ubuyobozi buvuga ko ibyo batabona mu mashuri ya Leta mu Rwanda babisanga mu mashuri yigenga, naho niba ubushobozi ari bukeya bakwiga mu mashuri ya Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *