Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Iby’urukundo rwo muri iyi minsi bisigaye bincanga pe, umusore dukundana ndetse twaniteguraga gukora ububwe yanyisubiranye, yambwiye amagambo ndumva ndatunguwe.

Hari hashize umwaka urenga nkundana n’umusore, ubu twari tugeze muri gahunda zo kubana ariko ubu arimo kumbwira ngo iwacu bazabanza bamugurire moto ngo n’intebe nziza zo muri salo.

Mu by’ukuri ntabwo nshaje nta nubwo rwose ari njyewe wamusabye urukundo, ahubwo yambwiye ibi numva ndatunguwe, mungire inama pe, ngo arashaka moto pe! ngo n’intebe nziza.

Ntuye mu Ntara y’Iburengerazuba, akavuga ko hari umusore w’incuti ye na we wabihawe, ngo niwo muco w’iwabo, ariko njyewe ibi ntabwo narimbizi rwose.

Si uko iwacu kubigura byabananira, wasanga hari n’ibyo baduteganyirizaga binarenze ibyo bari kuzaduha kuko ndabizi, ariko iri jambo ndibwiye ababyeyi byose byaba bipfuye, bamwita imbwa cyangwa se umutindi, bakamwijundika.

Umusore ndabona atabyumva, ndamubwira ngo niyihangane ntabwo anyuma ngo yashyizeho akadomo. Mungire inama kuko gahunda y’ubukwe twayiteguraga mu kwezi kwa kabiri.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    Mureke uwo mu type afite indi gahunda aguhishe.

    Igihe cyose mu maranye nibwo azanye iyo mikino ye!!!

    Wakundanye na marine kabisa

  2. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    Mureke uwo mu type afite indi gahunda aguhishe.

    Igihe cyose mu maranye nibwo azanye iyo mikino ye!!!

    Wakundanye na marine kabisa

  3. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    Niba nawe haribyo umukeneyeho uzabikore none ko mbona inkundo zubu ari imibare Aho gushyira urukundo imbere !!! Kuko umusore utinyuka kukubwira gutyo nuko haruko nawe wamwiyeretse kandi ndumva ntagitangaza kirimo nshingiye uko mbona inkundo zubu zimeze kuri benshi !!! Ge byatumye nzabaho ntashatse. Byose namahitamo.

    1. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
      Uwo musore ntimuzabana mureke. Keretse niba yaraguteye inda ukaba ufite inzitizi zo kumureka.
      Bitari ibyo azanakwirukana ubutaha agutume kumuzanira imodoka iyo moto nisaza. Ntarukundo agukunda mureke

    2. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
      Uwo musore ntimuzabana mureke. Keretse niba yaraguteye inda ukaba ufite inzitizi zo kumureka.
      Bitari ibyo azanakwirukana ubutaha agutume kumuzanira imodoka iyo moto nisaza. Ntarukundo agukunda mureke

    3. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
      uwo musore rwose hita umureka nta mugabo umurimo ntanubwo agukunda ahubwo agize neza KO akwiyeretse hakirikare nahubundi munabanye yajya agutuma ibibatunga iwanyu

    4. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
      uwo musore rwose hita umureka nta mugabo umurimo ntanubwo agukunda ahubwo agize neza KO akwiyeretse hakirikare nahubundi munabanye yajya agutuma ibibatunga iwanyu

  4. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    Niba nawe haribyo umukeneyeho uzabikore none ko mbona inkundo zubu ari imibare Aho gushyira urukundo imbere !!! Kuko umusore utinyuka kukubwira gutyo nuko haruko nawe wamwiyeretse kandi ndumva ntagitangaza kirimo nshingiye uko mbona inkundo zubu zimeze kuri benshi !!! Ge byatumye nzabaho ntashatse. Byose namahitamo.

  5. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    0783248565

  6. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    0783248565

  7. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    rreka uwo muinga none se wowe ntiwabyawe ,azarebe uwo bahuje iyomico yabatindi.

  8. Moto n’intebe zo muri salo nziza nibyo umusore dukundana arimo kunsaba ngo abone kundongora- Nkore iki?
    rreka uwo muinga none se wowe ntiwabyawe ,azarebe uwo bahuje iyomico yabatindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *