capture-12.png

Ese Min. Mboweni yumviye inama ya Perezida Kagame yo kutareka gukoresha Twitter?

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo,Tito Mboweni yari aherutse gutangaza ko azareka gukoresha twitter, ingingo yagiriweho inama na Perezida Kagame amusaba kutayivaho.

Yavuze ko ku bw’inama za Perezida Kagame, akibisuzuma niba yakomeza kuyikoresha ariko avuga ko azatanga umwanzuro kuwa 13 Ukuboza 2019.

Mboweni usanzwe ari inzobere mu bukungu, akunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Mu Ukuboza 2018, Mboweni yanejejwe n’isuku yasanze i Kigali, agereranyije n’umwanda wo mu Mujyi wa Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.

Ibi bishobora kuba byaratumye yotswa igitutu mu gihugu cye kugeza ubwo yatangaje icyemezo cyo guhagarika gukoresha Twitter.
Yavugaga ko azareka gukoresha Twitter kuwa 13 Ukuboza 2019.

Perezida Kagame we yamubwiye ko adakwiye gufata iki cyemezo.

“Uraho Tito Mboweni, Twitter si ikibazo, abantu ni bo …! Iyo umeze neza uba umeze neza,…Wowe komeza ubeho ubuzima bwawe uko ubishaka kandi ubwishimire. Subira kuri Twitter wandike uzamera neza.’’

Kuri ubu Tito Mboweni yagaragaje ko azaguma ku gukoresha Twwitter.

Ati ” Mu bisa nk’aho abantu bari gutora ibya Brexit [Ukuva ku Bwongereza mu Bumwe bw’Ubulayi] icyemezo cyanjye ni ukuguma hano.”

capture-12.png

Minisitiri Mboweni uri mu bagize itsinda ry’intiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yari mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu munyapolitiki ari mu ntiti zakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ku wa 8 Ukuboza 2019, bagirana ibiganiro byihariye.

Tito Titus Mboweni usanzwe ari inzobere mu bukungu, akunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *