Haravugwa intasi muri People Power ya Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, NRM ryaba ryarashyize intasi zaryo mu bashyigikiye Depite, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, bazwi nka People Power.

Bamwe mubo muri People Power batangiye gutunga intoki bagenzi babo babashinja kuba intasi za NRM zinjiriye ishyaka ryabo.

Agira icyo avuga kuri ibi, Bobi Wine yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko abo muri People Power bakwiriye kureka gutungana intoki, bitana maneko za NRM ya Museveni.

Ati ” Hari ibintu mbona ntategereza ntagize icyo mbivugaho. Ibintu byo kwita bagenzi bacu za maneko bikwiriye guhagarara. Muri iyi myaka ibiri ishize, hari bagenzi bacu bagiye bitwa intasi n’abanzi bacu bivuwga ko baturimo. Ndagira ngo ibyo bintu tubyime akanya kuko bituybya tugatakaza impumbero,”

Yakomeje agira ati ” Bimwe muri ibi bivugwa n’abari muri Leta kugira ngo baducemo ibice. Ubusanzwe turebera abantu mu bikorwa byabo, aho kubarebera ku magambo.”

Ni kenshi NRM ya Museveni yavuzwe mu kubiba amacakubiri mu bamurwanya mu rwero rwo kubaca intege.

Ukunze kugarukwaho ko yahawe uruboho rw’amafaranga, ubundi akaba urwanya Museveni bya nyirarureshywa, ni uwahoze ayobora FDC, Dr. Kizza Besigye. Uyu wahoze ari umuganga wa Museveni ahakana aya makuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *