Ni iki kirimo gutera abakobwa gukunda cyane abagabo bubatse kurusha abasore?

Sangiza iyi nkuru

Iki ni ikibazo buri wese ashobora kuba yibaza, umukobwa aba abizi ko uri umugabo, yewe rimwe na rimwe anazi umugore wawe ariko ugatungurwa n’uko aguteye imitoma, akubwira uburyo agukunda.

Bamwe bavuga ko abakobwa baba bishushanya, ko nta rukundo baba bafitiye abagabo bubatse ahubwo ko babereka ko babakunda uruhande rumwe bagamije kubakuraho amafaranga, aka ya mvugo igira iti ni ‘ugukura ibyinyo’.

Hari n’aho usanga abakobwa babyivugira bati ‘Abasore nta kibavaho, ntibavunguka, abagabo nibo barekura, nibo baba bazi gutanga Care n’ibindi.

Inshuro nyinshi usanga hari umukobwa wumva ko kuba agira umukunzi bizamufunga agahitamo kubireka. Ibi akumva ko bimuhesha uburenganzira bwo kuba yakundana n’umuhungu uwo ari we wese ashaka n’igihe abishakiye. Aba ni ba bandi usanga baragize abakunzi nka bane mu kwezi kumwe akumva ubuzima ni ubwo, kuri bo si ngombwa guteretwa n’umuhungu udafite umukunzi, n’umugabo ufite umugore cyangwa umusaza biba nta kibazo na kimwe.

Hari n’abakobwa baba bafite amatsiko cyane cyane ashingiye ku mibonano mpuzabitsina, Kuri iki hari abatari bubyumve neza, ariko reka tubisanishe n’abacana inyuma barashakanye.

Hari ushobora guca inyuma uwo bashakanye kubera amatsiko yo gushaka kugerageza n’ahandi uko biba bimeze (ni bibi ntibikwiye na gato ariko birakorwa cyane). No ku bagore cyangwa abakobwa benshi rero bajya bisanga barabaswe n’ubushoreke kandi mu kugenda atari yo ntego, kuko aba yaragiye bwa mbere agiye kumva uko uburo bw’ahandi bumera. Umugore akumva anyotewe cyane no kumva uko biba bimeze abaye ateretwa n’undi mugabo bikarangira aheze mu ngeso atyo.

Aha rero n’umukobwa hari igihe aba asanzwe asambana n’abasore noneho akifuza kwiyegereza n’abagabo ngo yumve itandukaniro riri hagati y’aba bantu.

Wowe muri iyi minsi urabibona ute? niba uri umukobwa ubibona ute? niba uri umuhungu ubibona ute? Ese mugabo wowe ibi ntibirakubaho ngo umukobwa akubwire ko agukunda kandiufite umugore?

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *