Nta mwanya Kenya ifite wo gutakaza hejuru y’abatiganyi

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga nibwo Perezida Barack Obama yasoje uruzinduko yagiriraga mu gihugu cya Kenya.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta avuga ku burenganzira bw’abatiganyi yongeye gushimangira ko icyo atari ikibazo gikomereye Abanyakenya ahubwo ko bakeneye kwita ku bindi bibareba bitandukanye nka ruswa n’iterabwoba.
kenya
 
Obama we abibona ukundi aho yagize ati “Iyo niyo nzira binyuramo iyo ubwigenge butangiye kubura hagakurikiraho ibintu bibi. Iyo guverinoma itangiye umuco wo gufata abantu mu buryo butandukanye, ibyo bintu bishobora gukwira henshi.”
Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya ntiyashatse kurya amagambo, yamusubije ko Amerika na Kenya bifite byinshi bihuriyeho, uvanyemo ubutinganyi.
Yagize ati “Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari byinshi duhuriyeho birimo urukundo dufitiye demokarasi, kwihangira imirimo, agaciro duha imiryango yacu n’ibindi byinshi dusangiye. Ariko hari n’ibindi byinshi tugomba kwemera ko tudahuje bitewe n’umuco wacu, utubyemera.”
Perezida Kenyatta yakomeje agira ati “Biratugoye kuba twahatira abaturage ibintu ubwabo batemera. Niyo mpamvu nakomeje gusubiramo ko ku banyakenya, uburenganzira bw’abatinganyi atari ikibazo. Cyane ko hari ibindi dukeneye kwitaho.”
kenya1
 
Bamwe mu banyepolitiki n’abanyamadini muri Kenya bari barasabye Perezida Obama kutabazanira iby’iby’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina ubwo azaba yasuye Kenya.
Perezida Obama yasoje uruzinduko yagiraga muri Kenya kuri uyu mugoraba, yahise yerekeza mu gihugu cya Ethiopia aho agomba kugirana inama n’abayobozi b’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bimwe mu bigomba kuganirwa ho n’intambara ikomeje guca ibintu muri Sudan y’epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nta mwanya Kenya ifite wo gutakaza hejuru y’abatiganyi
    ABASHAKAKODUHUZA IBITSINA NABABIHUJE TWADUZANYE IDWARA ZITADUKANYE IZOKAZOMUDA AMIBE NIZIDINYISHI NINICYAHA KIBI NAMAHANO

  2. Nta mwanya Kenya ifite wo gutakaza hejuru y’abatiganyi
    ABASHAKAKODUHUZA IBITSINA NABABIHUJE TWADUZANYE IDWARA ZITADUKANYE IZOKAZOMUDA AMIBE NIZIDINYISHI NINICYAHA KIBI NAMAHANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *