Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Amahoro kuri mwese, ndi umugore utaramara umwaka mu rugo kuko ubukwe bwacu bwabaye umwaka ushize ariko databukwe mbona bitazanyorohera kuba hafi ye.

Umugabo wanjye ntabwo ubu ahari, nyuma y’igihe gito tubanye yahise ajya muri misiyo hanze azagaruka irangiye, singombwa kuvuga akazi akora ariko ubu ntawe.

Dutuye mu gipangu kimwe no kwa databukwe niho umugabo wanjye yubatse, ariko mbona umusaza aba ashaka kunzanaho ubushurashuzi pe. Ntabwo ashaje cyane kuko afite imyaka nka 56.

Mbese mfite amakuru ko anasambana n’abakobwa, abamuzi baramwirahira ko ari umugabo urya abana bato ariko mbona nanjye ashaka kunyongera ku bo ayobya atitaye ku ngaruka zavuka.

Mbere nabonaga anyitayeho cyane nkakeka ko wenda ndi umukazana we wa mbere abonye kandi tunaturanye urugo ku rundi, ariko natunguwe no kumubona ari hanze arimo kwihumuriza amakariso yanjye aho nari nayanitse.

Nari ndyamye nka saa cyenda n’igice, numva umuntu arimo gutambuka hanze, ubwo arasuhuza ndaceceka numvaga ntashaka gusohoka. Yaketse ko ahari ntahari, ndungurukiye mu idirishya mbona afashe ikariso ya mbere arihumurije,ajya ku yakabiri ndatungurwa cyane.

Mfite ubwoba, natinye kubibwira umugabo wanjye kuko byamutera guhangayika kandi ari mu kazi ntifuza ko yata umutwe. Mungire inama, nkore iki? ese mbibwire mabukwe ko umusaza arimo kumpungabanyiriza umutekano? Inama zanyu ni ingenzi.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    urwo ni urukundo mureke bizashira rwose

  2. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    urwo ni urukundo mureke bizashira rwose

  3. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    Yewe ko wahuye n’akaga?
    Nakugira inama yo gusubira iwanyu gato mu gihe umugabo ataragaruka mu Gihugu. Uzabeshye ko Umubyeyi wawe arwaye cyane (niba ukimuifte).
    Kuko kuguma hafi ya sobukwe azageraho akurongore…buriya kwihumuriza amakariso yawe ni ukugira ngo yihumurize impumuro yawe abyishyire mu mutwe…no mu bwonko….

    Kora uwo muti. Ariko uzirinde, hatazagira undi muntu ugutereta…ikindi uzajye ugaruka aho mu rugo rwawe urebe uko byifashe ariko wirinde guhura na sobukwe…

    Komera

  4. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    Yewe ko wahuye n’akaga?
    Nakugira inama yo gusubira iwanyu gato mu gihe umugabo ataragaruka mu Gihugu. Uzabeshye ko Umubyeyi wawe arwaye cyane (niba ukimuifte).
    Kuko kuguma hafi ya sobukwe azageraho akurongore…buriya kwihumuriza amakariso yawe ni ukugira ngo yihumurize impumuro yawe abyishyire mu mutwe…no mu bwonko….

    Kora uwo muti. Ariko uzirinde, hatazagira undi muntu ugutereta…ikindi uzajye ugaruka aho mu rugo rwawe urebe uko byifashe ariko wirinde guhura na sobukwe…

    Komera

  5. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    Nawe uri umwasama ubundi umuntu w’ umugore wanika amakariso ago ubonye hose ITE!

  6. Databukwe namufashe arimo kwihumuriza amakariso yanjye, byanteye ubwoba- Nkore iki?
    Nawe uri umwasama ubundi umuntu w’ umugore wanika amakariso ago ubonye hose ITE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *