Ishuri ryigisha amahoro ry’u Rwanda (RPA) ryatangije amahugurwa ku mikoranire y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro. Aya mahugurwa azamara ibyumweru 2 yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 25 baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.. Abaje baturutse mu bihugu 5 aribyo, Comoros, Kenya, Rwanda, Sudani na Uganda.
Aya mahugurwa yatangijwe n’ukuriye Ishuri ry’u Rwanda ryigisha amahoro, Col Jill Rutaremara wabwiye abayitabiriye ko imiterere y’ibikorwa by’umutekano muri iki gihe isaba ko abasirikare, abapolisi n’abaturage bafatanya.
Yavuze ko kugira ngo imikoranire y’izi nzego igire umusaruro bisaba ko habaho amahugurwa bose bahuriramo. Yavuze ko iyo izi nzego zikoranye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bifasha mu kugarura ituze ahari ibibazo by’umutekano.
Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Ikigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Uwari uhagarariye iki Kigo ari nawe muhuzabikorwa w’aya mahugurwa, Maj Jamie Hayward yabwiye abayitabiriye ko bazunguka ubumenyi buzabafasha mu butumwa bw’amahoro bashobora koherezwamo. Yanashimangiye ko Ubwongereza buzakomeza gushyikira ibikorwa bifasha mu guteza imbere umutekano mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Src:MoD
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





