Kubaka neza inzibutso ni uburyo bwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazishyinguyemo – CNLG

Sangiza iyi nkuru

Intumwa za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, zasuye Akarere ka Kirehe zigiye kwirebera aho isanwa ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye rigeze, aho bavuga ko kubaka neza inzibutso za jenoside ari uburyo bwo guha agaciro abazize jenoside.

Urwibutso rwa Nyarubuye ruri mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ni yo irureberera mu bikorwa byarwo bya buri munsi.

Komisiyo yifuza ko inzibutso zakubakwa neza kuko ari uburyo bwo guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi bazishyinguyemo.

a8dda6517d

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/5/2016, intumwa za Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside: Dr Bideri Diogène, Ndahigwa Jean Louis na Mutabazi Venuste, bagiye i Nyarubuye kureba aho isanwa n’iyubakwa ry’urwo rwibutso bigeze. Bari kandi kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Kirehe.

Bumvikanye ko bafatanya kugira ngo ibikorwa bisigaye ku rwibutso nabyo bikorwe kandi basaba rwiyemezamirimo kwihutisha ibikorwa by’ubwubatsi. Harateganywa ko imibiri yaturutse hirya no hino mu Karere ka Kirehe yashyingurwa muri urwo rwibutso mbere y’uko iyi minsi yahariwe kwibuka irangira.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizamara iminsi ijana, guhera tariki ya 7/4 kugeza tariki 3/7.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *