Uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Joseph Habineza avuga ko abantu bagomba kugira ibyishimo mu mwanya wabyo aho guhora barakariye Isi kuko ngo bituma ntacyo bageraho. Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaga abanyeshuri yagiranye n’urubyiruko rugizwe ahanini n’abiga muri za kaminuza ndetse n’abarangije amasomo yabo, mu iserukiramuco ryiswe TARAMA Africa Festival 2019 ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka. Ni ibiganiro byateguwe na Rwanda Culture Promoters’Initiative (RCPI) bihuje abanyeshuri bakomoka mu bihugu nk’Uburundi, Tanzania, Uganda, U Rwanda, Nigeria n’ibindi. Habineza yagarutse ku buryo urubyiruko rugomba gukunda ibyo rukora kandi rukabikora rwishyimye. Ati ” Buri munsi wose wufate nko ku Cyumweru. Kunda ibintu urimo gukora, utekereze ku cyo wakora ngo unoze ibyo ukora. Shyikirana n’abantu kandi buri gihe uhorane akanyamuneza ku maso kuki guhora urakariye Isi ntacyo byakugezaho.” Habineza wahawe n’urubyiruko akazina k’akabyiniriro ka “Jo” ku bwo kumwiyumvamo, avuga ko we abantu bakunda kwibaza impamvu ahora yisekera. Ati ” Baravuga bati kuki uhora useka? Uraza kuwa Mbere mu kazi unaniwe, urimo kwayura, ugatangira kuvuga ibyabaye muri wikendi. Niba ari igihe cyo kwishima, bikore niba ari akazi nako ugakore.” Habineza yasabye urubyiruko rukiri muri za kaminuza n’urwasoje amasomo kudakomeza kwihatira gukora ikintu kimwe, ko ahubwo rwagerageza rudacika intege, byananirana rugashaka ibindi rwakora. Ati ” Ntuzigere urekeraho kugerageza ariko ibintu nibidashoboka, bireke ukore ibindi.” Umuyobozi Wungirije wa RCPI, Mugabo Ishimwe Hamza avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kungura ibitekerezo abari muri za kaminuza ku buzima bwo hanze y’amasomo. Ati ” Twateguye ibi biganiro ngo duhurize hamwe basangire imico yabo ariko bungurane ibitekerezo ku buzima bwo muri kaminuza uko butandukanye n’ubwo hanze. Harimo no kwidagadura mu rwego rwo kumenyekanisha umuco wacu. Twashakaga kubabwira amahirwe abategereje hanze aha. Ni igikorwa twifuza ko kizagenda kigaruka buri mwaka.” Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rugenda rusoza amasomo ya kaminuza ariko ugasanga nta kazi rufite. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; by’umwihariko mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %. Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), utangaza ko igipimo cy’urubyiruko rwa Afurika rudafite akazi kizarenga 30% muri uyu mwaka, kandi ruzakomeza kwikuba 3.5 ugereranyije n’abantu bakuru badafite akazi. Jo uzwiho kwiryohereza ubuzima, avuga aya magambo byanyibukije abanyabwenge ( philosophers ) bitwa “epicurians” mu mitekerereze no mu nyigisho byabo bavugaga ko umuntu agomba kwiberaho yishimisha akanaryoshya ubuzima atitaye ku rupfu kuko rwaremwe kandi rugomba kubaho byanze bikunze wabyanga wabyemera. Umunyarwanda nawe yita umwana we ati ” Ntawuruhunga”, umuhanzi nyarwanda nawe ati ” ntawurusimbuka rwamubonye”! Gukora cyane bigomba kubaho ariko ukabaho bijyanye n’ubushobozi bwawe, ukishimana n abawe kugeza witahiye amahoro. Nta mpamvu yo gupfa warabayeho nabi kandi ufite ibintu, ukiyima ukima n abawe. Urwo rupfu ruragapfa.

Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama

Abari aho basusurukijwe

Itsinda ryo mu Burundi risusurutsa abari aho


