ICC ni agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze gusa – Museveni

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kurahirira manda ya gatanu nka perezida wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gicurasi, perezida Museveni yagabye igitero ku mbaraga z’amahanga ziri gukoreshwa mu kwivanga mu bibazo bya Uganda n’iby’ibihugu bya Afurika muri rusange, aho yibasiye bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha avuga ko rugizwe n’ “Agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze.”

Perezida Museveni yahaga ikaze abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bitabiriye umuhango w’irahira rye, barimo: perezida Omar El Bashir wa Sudani ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Museveni yagize ati: Umuvandimwe wacu El Bashir ari kumwe natwe hano uyu munsi. ICC ntabwo ari ibibazo byacu. Ni urwego rudafite icyo rudafite icyo rumaze”

Yakomeje agira ati: “Twajyaga dushyigikira ICC dutekereza ko bari seriye ariko ni agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze gusa.”

mu-3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, ryari ryasohoye itangazo rivuga impungenge ryatewe no kumva perezida Bashir ajya kwitabira irahira rya perezida Museveni.

Iri shyirahamwe nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, ryakomeje rivuga ko perezida Museveni yafunze imbuga nkoranyambaga ndetse agafunga bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ariko ko guha ikaze perezida wa Sudani, Omar El Bashir, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubw’ibyaha ndengakamere byakorewe muri Darfur, biha isura mbi uyu muhango nk’uko byemezwa na Maria Burnett, umushakashatsi muri Human Right Watch.

muse

Museveni yakunze kunenga uru rukiko mpuzamahanga, ruri no kuburanisha urubanza rw’Umugande, Dominic Ongwen, wahoze mu mutwe w’inyeshyamba za LRA, arushinja kwibasira gusa abayobozi bo muri Afurika. Uru rukiko rwahise rurekeraho gukurikirana imanza za perezida Uhuru Kenyatta ndetse na visi perezida, William Ruto.

Perezida Museveni aha ikaze abari bahagarariye ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya, yavuze ko bitagira igitugu nk’ibindi. Yavuze ko Abarusiya ari inshuti za Uganda nziza, ari nabo babagurishije indege z’intambara ziherutse kugaragara i Kampala.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *