Ngoma: Baratabaza basaba kwishyurwa ibyangijwe hakorwa umuhanda Kayonza-Rusumo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Mahango, Imidugudu ya Rebezo na Gisaka barasaba Leta kubarenganura bakishyurwa ibyangijwe hakorwa umuhanda Kayonza/ Rusumo.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe basiragira basaba kwishyurwa ibyangijwe hakorwa uyu muhanda wa Kaburimbo watangiye gukorwa muri Kamena 2017 ariko na n’ubu bakaba batarabona ubakemurira ikibazo.

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Gisaka yabwiye Bwiza .com ko bangirijwe imyaka ndetse abafite inzu zegereye uwo muhanda zikaba zaragiye zisaduka kubera ibimashini byifashishwaga mu kuwukora no gutsindagira.

Agira ati “ Imyaka ibiri irashize twangirijwe imyaka ubwo bakoraga uyu muhanda uva Kayonza ujya Rusumo, hari inzu zacu zasenywe n’imashini ku buryo bamwe zangiritse tukazivamo tukajya gucumbika. Hari imyaka yacu nayo batubwiye ko bazatwishyura ariko umuhanda warangiye gukorwa nta mafaranga baraduha kandi ikibazo cyacu twakigejeje ku bayobozi bacu ndetse hashize umwaka tunakigejeje ku badepite, tukaba dusaba Leta kudufasha bakatwishyura”.

Munganyinka Jaqueline utuye mu mudugudu wa Rebezo, yunze mu rya mugenzi we agira ati “Bajya gukora umuhanda hari ibikorwa byacu byangijwe bavugaga ko bazishyura, baradusinyishije ariko kugeza iki gihe ntibaratwishyura kandi ikibabaje kurushaho baje gukora umuhanda imashini zabo ziradusenyera ku buryo inzu yanjye yenda kugwa, tukaba dusaba ko ababishinzwe badukemurira ibibazo kuko tubabaye kandi nta bushobozi dufite bwo gusana cyangwa ngo twubake izindi”.

Ubwo itsinda ry’abadepite ryasuraga Akarere ka Ngoma kuva tariki ya 9 Ukuboza 2018, kugeza ku wa 13 Ukuboza 2018, riyobowe na Depite Mukamana Isabelle ryasabye Akarere ko ikibazo cy’aba baturage bangirijwe hakorwa uyu muhanda Kayonza/ Rusumo cyashakirwa igisubizo bakishyurwa vuba, ariko kugeza n’ubu nta kirakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis avuga ko impamvu abaturage batishyuwe byatewe no kutabona ingengo y’imari, akizeza ko bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo bazishyurwe.

Umuhanda Kayonza-Rusumo waguwe, ureshya na Kilometero 92, wubatswe n’ibigo bibiri, sosiyete y’abashinwa (CRBC) n’ikigo nyarwanda cy’ubwubatsi NPD Ltd, ibikorwa byo kuwukora bitangira byatangazwaga ko uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari 180 na 200. Mu gihe abaturage bose bakabaye bishimira iri terambere, bamwe ukaba ubasize mu bibazo na n’ubu batarabona ubibavanamo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ngoma: Baratabaza basaba kwishyurwa ibyangijwe hakorwa umuhanda Kayonza-Rusumo
    Nibyo ikorwa ryuyu muhanda ryaradusenyeye no mu mudugudu wa Ryinteko akagari: Nyamagana Umurenge wa Remera Akarere:Ngoma imvura iguye inzu zigwira rimwe kuko ntagusana kwabayeho mukutwushyura ariko ikibazo uratakira nde ? Kereka tugize amahirwe umubyeyi wacu Kagame Paul ajazadusura tukabimubwira kuko niwe wumva akarengane kabaturagi .

  2. Ngoma: Baratabaza basaba kwishyurwa ibyangijwe hakorwa umuhanda Kayonza-Rusumo
    Nibyo ikorwa ryuyu muhanda ryaradusenyeye no mu mudugudu wa Ryinteko akagari: Nyamagana Umurenge wa Remera Akarere:Ngoma imvura iguye inzu zigwira rimwe kuko ntagusana kwabayeho mukutwushyura ariko ikibazo uratakira nde ? Kereka tugize amahirwe umubyeyi wacu Kagame Paul ajazadusura tukabimubwira kuko niwe wumva akarengane kabaturagi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *