Amafi menshi yagaragaye ku mwaro wa Drakes uherereye muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yishwe ‘poissons pénis’ bitewe n’uburyo afite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugabo.
Ni amafi yagaragaye ari menshi kuri uyu mwaro nyuma yo gushyirwa imusozi n’umwuzure, inini ifite 25cm, nyuma yo kubona ishusho yayo imeze nk’iy’igitsina benshi bakaba bayahururiye.
Ikinyamakuru Leparisien gitangaza ko inzobere ku binyabuzima nyuma y’ubushakashatsi yabikozeho, ngo ni amafi yabayeho mu myaka 300 yashize.
Aya mafi yatangiye kuboneka mu ntangiriro z’uku kwezi muriAmerika, nubwo aribwo bwa mbere yahabonetse ngo mu Buyapani n’u Bushinwa aya mafi agiye kumera gutya asanzwe ahaba ariko akanaribwa.





2 Responses
USA: Hagaragaye ku bwinshi amafi afite ishusho y’igitsina cy’umugabo- AMAFOTO
Amakuru yanyu ndayakunda kuyasoma
USA: Hagaragaye ku bwinshi amafi afite ishusho y’igitsina cy’umugabo- AMAFOTO
Amakuru yanyu ndayakunda kuyasoma