Umwarimu witwa Nzuwonemeye Apollinaire n’umunyeshuri, Umubyeyi Flora basanzwe mu nzu yakodeshejwe n’umwarimu mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bari mu bikorwa by’ubusambanyi. Amakuru Bwiza.com ifite ni uko aba uyu mugabo w’imyaka 50 yahuriraga n’uyu mukobwa w’imyaka 18 muri iyi nzu mu ibanga bari basanzwe bahuriramo mu ibanga ariko umugore we akaza kubimenya. Nzuwonemeye usanzwe ufite umugore basezeranye byemewe n’amategeko arri na we watungiye agatoki Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko hari inzu zizwi nka geto umugabo we akoreramo ubusambanyi. Uyu mugabo asanzwe yigishaga isomo ry’igifaransa mu ishuli rya CMUR riherereye mu Murenge wa Gashenyi aho uyu mukobwa Rwandatribune ivuga ko yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yemeje aya makuru ko Nzuwonemeye Apollinaire na Umubyeyi Flora bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri mu Karere ka Gakenke baregwa icyaha cy’ubusambanyi ku kirego cyatanzwe n’umugore wa Nzuwonemeye Apollinaire. Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gika cya gatatu, ingingo yayo yayo ya 136 ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Bityo iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

4 Responses
Gakenke Umwarimu n’umunyeshuri baguwe gitumo basambanira muri geto
Uyu mukambwe na ko umusaza abaye umubyeyi gito izuba riva uyu mwanditsi nawe yakabije gushyira ahagaragara amazina yabo bombi kuko urukiko ruramutse rubagize abere iki kinyamakuru cyakisanga mu manza z’urudaca kuko gusebanya ari icyaha gihanwa n’amategeko.Bigaragaye na none ko abavugwa muri iyi nkuru bahamwa koko n’ayo mahano bahanwa ariko jye ndabona uwabihomberamo cyane ari uriya mwalimu uzi indangagaciro z’umwuga w’uburezi akanamenya iz’umurezi akaba yaranatorewe gutoza izindi ntore uretse na n’ubutabera na bagenzi be ntiyazabakira.Gusa igihari cyo ni uko uriya mukobwa wemeye kwambarira ubusa umusaza abereye umwuzukuru nawe mutagirango niwe yigiyeho nawe yarenze akarimbi buriya uduhungu tw’urungano rwe yaroshye mu muriro ntitugira uko tungana ,nshingiye ko ataruzuza imyaka y’ubukure we namusabira utunyafu agasubira ku ishuri abanje kugirwa inama n’ababyeyi n’abarezi bagifite umutima wa gitore.

Uyu mwarimu nahamwa nicyaha cubushukanyi azahanwe namategeko