Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire twinjira mu cyerekezo 2020 amahoro. Nitwa Jolie, ndi umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko nize amashuri yisumbuye ubu nkaba ndi mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza,niga muri Kigali.

Ndabakunda kandi nezezwa n’uburyo mukoramo, mutugira inama nziza, kubera ikibazo nahuye nacyo mu buzima bwanjye, naganiriye n’umubyeyi umwe, arangije angira inama yo kubacaho ko byanyubaka.

Mu by’ukuri navutse mu mwaka wa 1996, mu Rwanda mbwirwa ko byari bikaze igihugu kivuye mu mateka benshi muzi atari meza. Mama yakoraga muri Hoteli nirinze kuvuga, nibwo ngo yakundanye cyane n’umunyamahanga wari uje mu Rwanda ariko nyuma baraburana.

Mama yakoraga muri iyo hoteli, yamenyanye n’umusore yambwiye ko yari umuhinde, kuko mama hashize imyaka itatu na we yitahiye. Ngo yamenyanye n’uwo muhinde ndetse ngo baza kuryamana, ndavuka.

Ni kenshi nakunze gutesha mama umutwe mubaza uwo ndiwe, data, impamvu n’ibindi byinshi, mama yaje kumbwiza ukuri abona maze kuba mukuru. Yambwiye ko yaryamanye n’uwo muhinde mvuka akiri mu Rwanda. Ku bw’ibyango ngo akazi kari karamuzanye kararangiye ahava yerekeza mu kindi gihugu gituranye n’u Rwanda amwizeza ko azahava agaruka kumureba.

Mama yari mwiza cyane, ntabwo ari ukwirarira, ubutaha nzabereka ifoto ye. Uwo muhinde yari yaramukunze ku buryo ngo yari kugaruka mu Rwanda ahita amujyana iwabo bakabana. Ambwira ko aho yagiye gukorera muri Zayire ngo mu myaka ya za 1997-2000 hariyo intambara ikaze, atabashije kongera kumenya amakuru ye ndetse ko aheruka amubwira ko umutekano utifashe neza aho bari.

Mama ntazi niba papa yarapfuye cyangwa niba ariho. Ibi byarambabaje ku buryo numva narahuze n’iby’inkundo. Ni ibintu byanjemo kuko mama yambwiye ko atigeze ahirwa mu rukundo, yakunze kumbwira ko byagiye bimugora gukundana n’abasore, yarinze apfa atabanye n’umugabo kubera ibyagiye bimubaho rimwe na rimwe ahemukirwa.

Nk’uko nabivuze haruguru, reka mvuge ko ndi mwiza, abasore bansaba ukurundo ni benshi cyane ariko nkunda gusesengura abenshi nkababona nk’abanshaka mu buriri. Ndi amaraso yombi [Inde & Rwanda] ariko numva nakwiberaho uku, ese naba ndwaye? ese nakora iki ngo wenda ngire umusore umwe nizera? Barankunda ariko tuganira kabiri inshuro ya Gatatu nkamuhakanira.

Mungire inama kuko ngiye kwandika iki gitabo cyose mbabaye, Imana ibahe umugisha!!

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    ESE WEHO WIFITIYE ICYO KIZERE?WUMVA UHARI KD UDAKINA WAHAMAGARA,0787895815 NITEGUYE KUKWAKIRA

      Mukobwa,AGAHINDA kawe karumvikana.Kubera impamvu 3: Ntabwo uzi Papa wawe,Mama wawe yarapfuye nkuko wavuze,kandi yagize “deception” n’abahungu.
      Dore inama nguhaye.Itondere Abahungu.Hafi ya bose,nibuze 95%,nta kindi baba bashaka uretse kuryamana nawe.Iyo bamaze “guhaga” umukobwa,baramuta.Upfa kumuha,niyo byaba rimwe gusa,ahasigaye akagenda aratira abandi bahungu ko wamuhaye.Ngewe nk’umukristu w’umuhamya wa Yehova,nagusaba gushaka abahamya ba Yehova,mukigana Bible.Nubikora,bible izakugira umukristu nyakuri.Nawe ujye mu nzira ubwirize abantu ijambo ry’Imana.Bizatuma abahungu bakubaha,kandi uzabona “umugabo serious”,wubaha Imana.Mbikubwiye nk’umuntu wizera 100% abakobwa n’abahungu bacu.Ntabwo biyandarika babeshyana muli biriya bita “boyfriend/girlfriend”.Iyo bashakanye,babana neza,badacana inyuma.Ntabwo ari ukurata aho nsengera.Nukukwifuriza ibyiza nk’umuntu ubabaye.Nushaka wandike umbaze,ndagusubiza.Uzirinde cyane abagabo bakize.Soma 2 Timothy 2:22.

        Ruremesha we komera cyane! inama zawe kuri uyu mushiki wacu zari nziza iyo utongeramo ko uri umuhamya wa Yehova.Icyambere uyu mwana aratubwira ko arangije amashuri yisumbuye akenye kwikomereza kaminuza cyangwa se akishakira akazi nk’abandi bose kandi amahirwe menshi ari muri Leta kandi mwebwe J.W muzwiho kutemera gahunda nyinshi za Leta ubwose uramugira inama yo kuza gusengana namwe umuntu wifitiye ibibazo bingana kuriya ngo muzamugeze kuki mutemera gukorera Leta ,gukorana nayo,ngo mutarahiririra ku ibendera ry’igihugu sinzi niba munatanga Mituweri cg mujya no kwa muganga kwivuza icyo namenye ni uko mudahabwa amaraso cyangwa ngo muyatange..wiuroha muri uwo murongo ugoranye w’ubuzima ahubwo mufashe kubona uko yakomeza amasomo ye kuko nta yandi mahirwe asigaranye uretse ishuri nk’umuntu wiburiye ababyeyi bombi akiri muto.

      2. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?

  3. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ndagushima cyane ko ugize igitekerezo cyo kubivuga kuko no 1/2 yo gukira ikibazo umuntu aba afite, icyambere, kwigirira ikizere mubuzima bukomeza kdi bwiza, ikindi ukiyegurira Imana kugira ngo ibyo eifuza bigerweho. Ibirenzeho wahamagara 0732234552.

  4. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ndagushima cyane ko ugize igitekerezo cyo kubivuga kuko no 1/2 yo gukira ikibazo umuntu aba afite, icyambere, kwigirira ikizere mubuzima bukomeza kdi bwiza, ikindi ukiyegurira Imana kugira ngo ibyo eifuza bigerweho. Ibirenzeho wahamagara 0732234552.

  5. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Bizakomeza bikugore ubwo wibwira ko uri mwiza.
    Ninayo nenge yambere uhise ugira.

  6. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Bizakomeza bikugore ubwo wibwira ko uri mwiza.
    Ninayo nenge yambere uhise ugira.

  7. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Iyi ni inkuru mpimbano kbsa, kd ikoranye ubwenge n’umunyamwuga buke, niyo wahimba uzage utanga full references,wowe wanditse iyi nkuru nawe uzamwifatire, naho ubwiza bwo uri kwibeshyera.

  8. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Iyi ni inkuru mpimbano kbsa, kd ikoranye ubwenge n’umunyamwuga buke, niyo wahimba uzage utanga full references,wowe wanditse iyi nkuru nawe uzamwifatire, naho ubwiza bwo uri kwibeshyera.

  9. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Mukobwa muto isi ifite imisozi myinshi nibibaya bitsyo aho uhagaze hose ubona haraho ubogamiye usa nushaka kugwayo cyangwa ukararama kugirango uharore bitsyo ntiwakwirenganya ntanuwo warenganya icyiza nuko bitaguherana kandi ukagira intego mubuzima bwawe uzashake umujyanama wumve ko zigufasha bitsyo uzabeho unkeneye this is my Email babucoltd@gmail.com nitwa musafili

  10. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Mukobwa muto isi ifite imisozi myinshi nibibaya bitsyo aho uhagaze hose ubona haraho ubogamiye usa nushaka kugwayo cyangwa ukararama kugirango uharore bitsyo ntiwakwirenganya ntanuwo warenganya icyiza nuko bitaguherana kandi ukagira intego mubuzima bwawe uzashake umujyanama wumve ko zigufasha bitsyo uzabeho unkeneye this is my Email babucoltd@gmail.com nitwa musafili

  11. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Niwowe nari nyegereje0785506699

  12. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Niwowe nari nyegereje0785506699

  13. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Nturi mwiza na gato kuko umwiza ntabyimenyaho ahubwo abibwirwa n’abandi , nutitonda ubwibone bwawe buzatuma wisanga ahantu habi cyane ,dore uracyari umwana ukeneye kwiga ukarangiza kaminuza ukiteza imbere ndetse n’iguhugu cyawe vana umutima mu by’abasore kuko nturi mwiza ahubwo uzaba mwiza cyane nurangiza kwiga ukabona agafaranga abasore uzabatoranya aho bo kugutoranya kandi usenge n’Imana ikurindire umubiri n’ubugingo.

  14. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Nturi mwiza na gato kuko umwiza ntabyimenyaho ahubwo abibwirwa n’abandi , nutitonda ubwibone bwawe buzatuma wisanga ahantu habi cyane ,dore uracyari umwana ukeneye kwiga ukarangiza kaminuza ukiteza imbere ndetse n’iguhugu cyawe vana umutima mu by’abasore kuko nturi mwiza ahubwo uzaba mwiza cyane nurangiza kwiga ukabona agafaranga abasore uzabatoranya aho bo kugutoranya kandi usenge n’Imana ikurindire umubiri n’ubugingo.

  15. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ndumva ufite ikibazo kitakoroheye ariko numva cyabonerwa umuti. Dore inama rero numva iruta izindi. Uzashake umujyanama kandi ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hanyuma agufashe guca/gukemura ibibazo uri kunyuramo. Nkurikije ibibazo wahuye nabyo ntibyaba bitangaje ubaye ufite ibibazo by’ihungabana cg agahinda gakabije. Ibi kandi utabiboneye umuti ukwiye bishobora kukwangiriza ubuzima. Hutiraho rero ushake umuntu ugufashe kandi byaba byiza wirinze abanyamadini atandukanye kuko bose bakurura bishyira. Nkwifurije amahirwe!

  16. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ndumva ufite ikibazo kitakoroheye ariko numva cyabonerwa umuti. Dore inama rero numva iruta izindi. Uzashake umujyanama kandi ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hanyuma agufashe guca/gukemura ibibazo uri kunyuramo. Nkurikije ibibazo wahuye nabyo ntibyaba bitangaje ubaye ufite ibibazo by’ihungabana cg agahinda gakabije. Ibi kandi utabiboneye umuti ukwiye bishobora kukwangiriza ubuzima. Hutiraho rero ushake umuntu ugufashe kandi byaba byiza wirinze abanyamadini atandukanye kuko bose bakurura bishyira. Nkwifurije amahirwe!

  17. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kuva wiyumva ko urimwiza nibyo bibi,ubwo bituma uba unique abahungu bazima bakagutinya,banza wiyakire wige kuba sociable bose bakwisanzureho,niho hazava umuzima. bitaribyo uzasaza udashatse,kdi umukobwa wagize 23 agimba kuba afite fiance

  18. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kuva wiyumva ko urimwiza nibyo bibi,ubwo bituma uba unique abahungu bazima bakagutinya,banza wiyakire wige kuba sociable bose bakwisanzureho,niho hazava umuzima. bitaribyo uzasaza udashatse,kdi umukobwa wagize 23 agimba kuba afite fiance

  19. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ikibazo mugira abakobwa ni ukumva ko gukunda umuhungu bivuga kuryana nawe.kandi uko muryamana Niko agenda we aguhararukwa agirira amatsiko uwo atararyana nawe wowe ukarushaho kumwiyumvamo .

    niba utrasambana ngo uraruke uzarebe umuhungu utari umunyagesombi umukunde ugabanye ibiciro umwubahe wirinde kuryamana nawe uko wiboneye,azaguhoza ayo marira .

    nanone nudakunda uzahorana umushiha uve kwisi ntacyo uyikuyeho,uzarimbuke nk’ibuye sister.

  20. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Ikibazo mugira abakobwa ni ukumva ko gukunda umuhungu bivuga kuryana nawe.kandi uko muryamana Niko agenda we aguhararukwa agirira amatsiko uwo atararyana nawe wowe ukarushaho kumwiyumvamo .

    niba utrasambana ngo uraruke uzarebe umuhungu utari umunyagesombi umukunde ugabanye ibiciro umwubahe wirinde kuryamana nawe uko wiboneye,azaguhoza ayo marira .

    nanone nudakunda uzahorana umushiha uve kwisi ntacyo uyikuyeho,uzarimbuke nk’ibuye sister.

  21. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi ubwiza nk’ubwo nibwo bwakoze kuri mama wawe .bigusaba gutuza ukiyigaho ugafa umwanzuro kandi uzirebe hose urebe inenge ntabwo uzayibura bizaguha gutuza.naho abakobwa beza inyuma bakunze gupfuba.

  22. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi ubwiza nk’ubwo nibwo bwakoze kuri mama wawe .bigusaba gutuza ukiyigaho ugafa umwanzuro kandi uzirebe hose urebe inenge ntabwo uzayibura bizaguha gutuza.naho abakobwa beza inyuma bakunze gupfuba.

  23. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi burya nigger zange umukobwa wiyumvamo ko ari mwiza aba akwiye kuba maraya kugira ngo abagabo barenzwe kandi bafite n’irari bamwishimisheho kuko aribyo bimukwiriye.

  24. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi burya nigger zange umukobwa wiyumvamo ko ari mwiza aba akwiye kuba maraya kugira ngo abagabo barenzwe kandi bafite n’irari bamwishimisheho kuko aribyo bimukwiriye.

  25. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi burya nigger zange umukobwa wiyumvamo ko ari mwiza aba akwiye kuba maraya kugira ngo abagabo barenzwe kandi bafite n’irari bamwishimisheho kuko aribyo bimukwiriye.

  26. Papa ni umuhinde, mama ni umunyarwandakazi, ndi mwiza ariko nahuzwe urukundo kubera amateka yanjye- Nkore iki?
    Kandi burya nigger zange umukobwa wiyumvamo ko ari mwiza aba akwiye kuba maraya kugira ngo abagabo barenzwe kandi bafite n’irari bamwishimisheho kuko aribyo bimukwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *