Ibyo gutekesha inyama ibinini bya parasitamoro byageze muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ava muri Uganda avuga ko bimaze kumenyekana ko hari resitora zimwe na zimwe zitekesha inyama ibinibi bya parasitamoro kugira ngo zishe byihuse.

Ibijyanye n’iyi migirire Bwiza.com yari iherutse kubibatangariza ariko byavugwaga mu gihugu cya Nigeria. Iyi migirire ngo iramenyerewe cyane mu gace ka Uyo muri Leta ya Akwa Ibom.

Aya makuru avuga ko resitora zisanzwe zikoresha ubu buryo bwo kuvungurira ibinini bisanzwe bigabanya ububabare kugira ngo inyama zishye mu kanya gato kandi ngo hari n’ingo ziteka inyama zibikoze muri ubwo buryo.

Kuri ubu, ikinyamakuru Bigeye gikorera muri Uganda kivuga ko ibi bikorwa no muri zimwe muri resitora zo muri iki gihugu cyane mu Mujyi wa Kampala. Cyirinze kugira resitora gitunga urutoki ariko cyemeje ko gifite amakuru yizewe ko ibi bikorwa biriho.

Abaganga bavuga ko ibi binini bigabanya ububabare, ko kubishyira mu ifunguro bishobora gutuma impyiko n’umwijima bikora nabi.

Bavuga ko iyo ibinini bishyizwe mu byo kurya bihindura akazi ko kugabanya uburibwe, ahubwo bigahinduka aside (acide) kandi ikaba mbi ku buzima bwa muntu. Aha ngo ihinduka ibyo bita mu butabire 4- aminophenol.

Ba nyir’amaresitora bavuga ko batekesha parasitamoro mu rwego rwo gukoresha ibicanwa bike no gutuma abakiliya badategereza igihe kirekire.

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibyo gutekesha inyama ibinini bya parasitamoro byageze muri Uganda
    Yebaba we!!! sinzongera kurya muri Restaurent z’abagande!

  2. Ibyo gutekesha inyama ibinini bya parasitamoro byageze muri Uganda
    Yebaba we!!! sinzongera kurya muri Restaurent z’abagande!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *