Minisitiri w’Intebe wa Israel yarashweho misile ararusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko kuwa kane tariki ya 26 Ukuboza 2019 misile ivuye muri Gaza yarashwe mu gace kari karimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netenyahu wari mu bikorwa by’ishyaka rye, LIKUD mu Mujyi wa Ashkelon.

Ubwo yari muri iki gikorwa, nk’uko amashusho (video) yashyizwe hanze na televiziyo ya Leta, Kan 11, ushinzwe umutekano yagaragaye yegera Netanyahu, amubwira ko hari ikigiye kuba (red alert).

Akimara kumva icyo ushinzwe umutekano amubwira, Netanyahu yahise asezera ku bari baje kumutega amatwi yihuta ajyanwa ahantu bivugwa ko hari uburinzi bwizewe nk’uko inkuru ya Alaraby ivuga.

Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe ariko ntabyo cyangirije ku ruhande rwa Israel.

Nyuma y’ibyo Israel yagabye ibitero by’indege byibasiye Intara ya Gaza. Umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze ko ibitero by’indege z’intambara byashegeshe uduce avuga ko turimo abarwanyi ba Hamas.

Ku ruhande rwa Gaza bavuga ko hari ibyangirijwe nk’uko ikinyamakuru cyo muri Turukiya (Turkey) Andalou News Agency kibitangaza. Ngo ahibasiwe cyane na Israel ni Burigade ya Hamas yitwa Al- Quasam.

Ibi byari biheruka kuba muri Nzeri 2019 ubwo Netanyahu yari mu bikorwa by’ishyaka rye ahitwa Ashdod. Uwari abiri inyuma icyo gihe ni Baha Abu Al-Ata ariko nyuma we n’umugore we bishwe n’ibitero by’indege bya Israel.

Mu cyumweru gishize, misile ebyiri zivuye muri Gaza zatewe ku butakwa bwa Israel. Izi ntacyo zangirije. Nyuma Israel yagabye igitero ku ruganda rw’intwaro rwa Hamas, irarwangiriza.

Kuva mu 2008, Israel imaze kurwana na Hamas n’abambari bayo inshuro eshatu. Ni intambara zagize ingaruka ku Banyapalisitine muri iki gihe cy’imyaka isaga 10.

Benjamin Netanyahu yagabweho igitero mu gihe ibihumbi by’abisirayeli bahuriye mu mugi wa Tel Aviv mu mpera z’Ugushyingo 2019 bigaragambya basaba ko yegura nyuma yo gushinjwa ruswa. Gusa Netanyahu ntiyemera iby’ibi birego ahubwo avuga ko ababimushinja ari abashaka kumuhirika ku butegetsi. Yavuze ko atazigera yegura. Umuntu yakwibaza niba ababikoze hari aho bahuriye n’abashaka kumweguza, bafatanya n’imitwe yegamiye ku idini ya Islam iri muri Hamas cyangwa se muri Gaza cyane ko ibyemezo afata bituma badacana uwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *