Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bitangaza ko hari abaturage bo mu bihugu bitandukanye 60 barimo n’abakomoka mu Rwanda bangiwe kwinjira muri iki gihugu bavuye muri Afurika y’Epfo mu mpera z’umwaka wa 2019
Ku mupaka wa Beitbridge niho habereye umukwabu wafashe abagera ku 3,967 bashinjwa kutubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka. Abenshi ngo bafashwe basimbutse imipaka, bafite pasiporo zitarimo kashe ndetse no gukoresha impampuro mpimbano z’inzira.
Aba 60 barimo Abanyarwanda batatangajwe umubare bangiwe kujya muri Zimbabwe bazira kuba badafite viza (visa) n’abadafite amafaranga abemerera kuba baba bari ku butaka bwa Zimbabwe.
Ikinyamakuru Herald kivuga ko iki cyemezo cyagonze abandi baturage bakomoka mu bihugu birimo: Nigeria, Ubuhinde, Uburundi, Kenya, South Africa, Tanzania, Malawi, Guinea Bissau, Uganda na Mozambique.
Umuyobozi w’Umupaka wa Beitbridge, Nqobile Ncube, yavuze ko “bari muri ibi bikorwa bafatanyije na Afurika y’Epfo mu rwego rwo guhangana n’abinjira n’abasohoka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Iyi mikwabu yadutse mu gihe bivugwa ko hari icuruzwa ry’abana rikomeje gufata indi ntera riva muri Zimbabwe rijya mu bindi bihugu.


