Festus Ntanyungu, umunyapolitiki wari ukomeye mu ishyaka rya rya perezida Nkurunziza (CNDD-FDD ) mu Burundi, nyuma yo kurivamo bitunguranye mu Kwakira 2019, yemerewe kujya muri FRODEBU, amakuru akavuga ko ari uburyo bwo gushaka kwiyamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi uyu mwaka.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho na Nkurunziza Patrick uri mu bunyamabanga bwa FRODEBU yanditswe tariki ya 2 Mutarama 2020, Festus Ntanyungu yahawe ikaze muri iri shyaka, ubu yemerewe kwitabira ibikorwa byose byaryo.

Festus Ntanyungu yavuye muri CNDD-FDD tariki ya 29 Ukwakira 2019 n’ubundi yarigeze kubishaka mu 2015 ariko ntibyaba. Kwitandukanya n’iri shyaka adatanze impamvu bivugwa ko byaba byaratewe n’ubwumvikane buke ku mukandida uzahagararira iri shyaka mu matora ya Gicurasi. Aha birashoboka ko abarenze umwe bashakaga kuziyamamaza cyangwa bakaba baratoranyaga utavugwaho rumwe.
Amatora ateganywa tariki ya 20 Gicurasi kandi Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi. Ni amagambo yasubiyemo inshuro irenze imwe.
Hatangiye kwibazwa ku muntu ushobora gusimbura uyu mukuru w’igihugu wayoboye kuva mu 2005. Harebwa ku bakomeye muri CNDD-FDD kandi bamazemo igihe, abakomeye mu gisirikare cy’u Burundi ndetse na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu mashyaka nka CNL, FRODEBU na yo yiyongereyemo.
Mu minsi ishize byatangajwe ko Perezida Nkurunziza yahaye Minisitiri w’Umutekano, Alain Guillaume Bunyoni ipeti ry’igipolisi riruta ayandi, rigereranwa na Général ku rwego rwa gisirikare, bitangira kuvugwa ko bwaba ari uburyo bwo kumuharurira inzira yo kuzamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Kuri Festus Ntanyungu, ngo impamvu yatumye ava muri CNDD-FDD akajya muri FOREBU, ni uko yaba yarabonaga batazamutoranya nk’ugomba kubahagararira mu matora, FRODEBU ikaba yamuhitamo mu buryo bworoshye, agahatana n’abandi barimo uzahagararira CNDD-FDD.
Ntabwo abaziyamamariza uyu mwanya baratangazwa ariko hari abahabwa amahirwe yo kuzamo bitewe n’uburambe bwabo muri politiki, ingaruka z’ibikorwa byabo mu Burundi ndetse no gukorana bya hafi na Perezida Nkurunziza.
Abo nka CPG Alain Bunyoni wabaye Minisitiri w’Umutekano w’u Burundi inshuro ebyiri. aba umuhuzabikorwa w’ubuyobozi bukuru bw’igipolisi, aba n’umuyobozi w’igipolisi cy’u Burundi, ubu akaba ari Minisitiri w’Umutekano. Festus Ntanyungu wigeze kuyobora ihuriro ry’amashyaka ya politiki na we yajemo yiyongereye ku barimo Agathon Rwasa uyoboye umutwe wa FNL, umufasha wa Perezida Nkurunziza, Denyse Bucumi na we aravugwa, Gen. Ndayishimiye Evariste uyoboye CNDD-FDD na Ambasaderi Willy Nyamitwe wabaye umuvugizi wa leta y’u Burundi.


