DRC: Ne Mwanda Nsemi wigize perezida, yahaye Kabila amasaha 72 yo kuva mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Zacharie Badiengila, umunyapolitiki uzwi ku izina rya Ne Mwanda Nsemi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wamaze kwitangaza nk’Umukuru w’Igihugu yasabye Joseph Kabila wari guhunga mu masaha 72 ari imbere.

Aya makuru dukesha News.CD na Politico.CD avuga ko Ne Mwanda yasabye Kabila guhitamo igihugu cy’ubuhungiro, maze azagaruke mu myaka itatu nk’umushoramari aho kuba Umukuru w’Igihugu. Yabitangarije aho yita mu ‘ngoro ye’ iherereye mu ntara ya Kongo Central i Kinshasa.

Ne Mwanda ni umuyobozi w’ishyaka rya politiki, Bundu dia Kongo rigendera ku myemerere y’iyobokamana yashinze mu 1986. Arangwa n’amagambo akakaye muri politiki, rimwe na rimwe akitwa imikino nk’ayo yatangaje avuga ko ari we Perezida wa RDC, kuko Félix Tshisekedi adashoboye.

Uyu munsi tariki ya 4 Mutarama 2020, Ne Mwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Tshisekedi butagifite impamvu yo kubaho kubera ko ngo “akorera u Rwanda kuko umugore we, Denise Nyakeru ari Umunyarwanda.”, bityo ngo ubwo ari Umukuru w’Igihugu: “ agiye gushyiraho na Minisitiri w’Intebe kugira ngo agire RDC guverinoma ishoboye gukemura ibibazo by’Abakongomani kandi izakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.”

“Icyo nengera Tshisekedi ni uko yashatse umugore w’Umunyarwanda. Iyo atabona umugore muri Kasai yari kuza muri Kongo Central.” Ne Mwanda Nsemi.

Ne Mwanda atangaje aya magambo ku Rwanda nyuma y’aho Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe, akaba ari n’umuhuzabikorwa wa LAMUKA, yavuze ko ingabo za Congo ziteye u Rwanda zikorwomeka kuri iki gihugu cyabo, waba umuti w’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi yabitangaje mu gihe ingabo z’igihugu zatangiye ibikorwa birwanya imitwe yitwaje intwaro iteze umutekano muke muri iki gice, harimo n’ituruka mu bihugu bituranye na Congo harimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Akimara gutangaza aya magambo, Jean Pierre Bemba uyoboye LAMUKA ndetse na Moise Katumbi w’umunyamuryango banditse itangazo rimwamagana, bamusaba ko yakwisubiraho kuko icyo bagamije ari uguharanira inyungu z’abaturage b’igihugu.

Ubwo Joseph Kabila yari ku butegetsi, Ne Mwanda yigeze gufungirwa muri gereza ya Makala iri muri Kinshasa gusa yaracitse, atungurana ubwo yagaragaraga mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ne Mwanda yacitse gereza tariki ya 17 Gicurasi 2017, ubwo abarwanashyaka be bateraga kuri Makala, bafite imbunda za Kalachinikov n’imihoro, bica abacungagereza babiri, bamucikisha batyo.

Ubusanzwe Ne Mwanda ashinja Joseph Kabila kudashaka gukora iperereza ku bwicanyi bumaze igihe bukorerwa muri RDC. Ibirego kuri Kabila birakomeje kuri benshi batishimiye ko yagaruka muri politiki y’igihugu.

Martin Fayulu utavuga rumwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, akaba mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki rya LAMUKA aherutse gutangaza ko Joseph Kabila afite umugambi wo gucamo iki gihugu ibice, bigashoboka ko cyazavamo ibihugu bibiri. Fayulu avuga ko Kabila amaranye uyu mugambi igihe kirekire. Mu byo Fayulu agaragaza nk’ibimenyetso ngo ni uko yahaye murumuna we, Zoe Kabila kuyobora intara ya Tanganyika. Yavuze kandi ko hari uduce tuzahuzwa tuvemo ikindi gihugu, hakaba hari gutegurwa imyigaragambyo y’amahoro ibyamagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *