Kigali : Umunyeshuri yari ahitanye umwalimu Imana ikinga akaboko

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umunyeshuri witwa Karamaga Elcy abitse inzika y’uko umwalimu umwigisha isomo ry’ubutabire Gasoma Jean Baptiste yaba yaramwibye umunota, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri uyu munyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane PCB (Phyisics, Chemistry and Biology) mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya ( Gs St Andre) mu mujyi wa Kigali yatemye umwarimu we amuziza amanita avuga ko yamwibye.
Uyu munyeshuri yatemesheje mwarimu we umuhoro yari yaje yitwaje mu gikapu, dore ko ngo yigaga ataha hanze y’ikigo.
Ubuyobozi bwa St Andre buvuga ko uwo munyeshuri yari yararakariye mwarimu ku bw’amanota ye mu isomo rya Shimi (Chimie) atahawe, maze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu aza ku ishuri yitwaje umuhoro mu gikapu.
Karamaga yaje kwinjira muri Laboratwari, ari naho mwarimu Gasoma yari ari, maze amutema mu gitwariro nkuko ababibonye babitangaje, kubw’amahirwe mwarimu ntiyapfa.
umuhoro
Umwarimu wakomeretse bikabije Polisi yahise imutwara ku bitaro bya Kigali , CHUK naho umunyeshuri ajyanwa na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Mbabazi Modeste, yabwiye abanyamakuru ko aya makuru ariyo ariko avuga ko bakiyakurikirana.
Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru Padiri Lambert Dusingizemungu , Umuyobozi wa St Andre na we yemeje aya makuru avuga ko nabo batunguwe n’ibyakozwe n’uwo munyeshuri.
Yagize ati: “Nta bibazo tuzi kugeza ubu uwo mwana yari afite, ..gusa twese twumiwe.”
Dusingizemungu avuga ko mu kigo nta gikuba cyacitse, ngo abana bose bahumurijwe.
Ni ibintu byatunguranye ndetse bitari binasanzwe aho umunyeshuri agirana amakimbirane na mwarimu kugeza aho afata umwanzuro wo kumutema.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *