Hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, avuga ko umuhungu wa Gen. James Kabarebe, Sanday Kabarebe yakoze ubukwe kuri uyu wa 4 Mutarama 2020 i Kigali. Vital Kamerhe uyoboye ishyaka rya Union for Congolese Nation (UNC) wiyamamarije n’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2011 ngo yarabwitabiriye, atanga inka 30.
Amakuru avuga ko Sanday Kabarebe yashyingiranwe na Rayah Mutesi, umukobwa wa Colonel Ruzibiza Eugene. Amashusho agaragaza Vital Kamerhe afata ijambo, atanga inka 30 ngo ‘mu rwego rwo gushimangira umubano ibihugu byombi (RDC n’u Rwanda) bifitanye.
Iby’igihe ubu bukwe bwa Sanday Kabarebe bwabereye [niba bwarabaye] ntitwabivugaho byinshi kuko hari andi makuru yasohotse mu mwaka ushize, avuga ko Sanday Kabarebe yashyingiwe tariki ya 28 Ukuboza, hagaragara n’amafoto y’ubu bukwe.
Rajab Kyala abicishije ku rubuga rwa Twitter agira ati: “Tubabajwe n’abanyapolitiki bacu baha impano abanyarwanda mu gihe muri Beni hari imfubyi z’abishwe zitabona n’ikaramu.”
Uwitwa Gloria Sarah yibaza ukuntu Vital Kamerhe atanga inka 30, mu gihe hakurya muri Beni, hari abantu babuze ibyo kurya.
“Uraha inka 30 umunyarwanda mu gihe hakurya mu bilometero bicye muri Beni, abantu babuze ibyo kurya bihagije.” Gloria Sarah.
Uwitwa Jose Marau aribaza niba kuba Vital Kamerhe yavuze ko atanze inka mu rwego rwo gusigasira umubano u Rwanda na RDC bifitanye, bitaba bifite aho bihuriye no komeka igice cya Congo ku Rwanda nk’uko bimaze iminsi biri kuvugwa.
Kuvuga ko u Rwanda rwaba rwihishe inyuma y’umugambi wo gutandukanya RDC, ikavamo ibice bibiri ni amagambo amaze iminsi mike avugwa. Yavuzwe n’abarimo umuhanzi Koffi Olomide, Cardinal Fridolin Ambongo wavuze ko hari Abanyarwanda boherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, Zacharie Badiengila uzwi nka Ne Mwanda Nsemi washinze ishyaka rya Bundu dia Kongo wavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ategekera ku mabwiriza y’u Rwanda, cyane ko ngo umufasha we, Denise Nyakeru ari Umunyarwandakazi.
Hashize iminsi Abakongomani biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga nabi u Rwanda. Byatangiye Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe avuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo cyakemurwa no gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo. Iki gitekerezo cyamaganwe n’abarimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi bahuriye mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu rya LAMUKA.
Muri RDC, mu maturufu akoreshwa ku munyapolitiki ushaka kwigarurira imitima y’Abakongomani, harimo kuvuga no kugaragaza ko yanga u Rwanda, akarwifuriza ibibi nk’uko Muzito, Ne Muanda n’abandi babigenje.
Usibye no kuvuga ku Rwanda, Martin Fayulu na we uri muri LAMUKA, yavuze ko hari umugambi Joseph Kabila yateguye kuva kera wo gucamo ibice RDC, ikavamo ibihugu bibiri, bityo hakaba hari imyigaragambyo iri gutegurwa yamagana uyu mugambi. Haribazwa aho u Rwanda rwaba ruhuriye n’aya magambo Fayulu yatangaje, ati: “ RDC izavamo ibihugu bibiri”, “ Koffi Olomide na Cardinal Ambongo na bo bunga muri iryo, ngo u Rwanda rubyihishe inyuma.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe abicishije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe mu miyoborere, ubukungu n’ibikorwaremezo, rudashobora kohereza abaturage bacyo muri RDC.
Ubutumwa buri muri aya mashusho ni bwo bwakuruye umwuka mubi https://twitter.com/guykarema/status/1213732196848144384




