GridArt_20250213_130424076

Nangaa wa AFC/M23 yahishuye impamvu yatumye yibira Tshisekedi amajwi

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, yongeye kwemeza ko ubwo yari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC bibiye amajwi FĂ©lix Tshisekedi bakamugira Perezida nyamara atari we wari watowe.

Nangaa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakurukazi Colette Braeckman usanzwe ari mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Le Soir.

Muri 2018 ubwo Tshisekedi yatorerwaga bwa mbere kuyobora RDC nk’umusimbura wa Joseph Kabila, Nangaa ni we wari Perezida wa Komisiyo y’amatora ya kiriya gihugu (CENI).

Icyo gihe umunyapolitiki Martin Fayulu wahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi yamaganiye kure ibyavuye muri ayo matora, agaragaza ko habayeho kwibira amajwi Tshisekedi.

Nangaa kuri ubu wahisemo guhuza amaboko n’umutwe wa M23, yavuze ko no mu matora yo mu Ukuboza 2023 Tshisekedi atigeze atsinda, ko ahubwo uwatsinze azwi.

Uyu mugabo n’ubwo atigeze atangaza uwatsinze ariya matora, bitekerezwa ko yaba ari MoĂŻse Katumbi Chapwe wabaye uwa kabiri.

Yagize ati: “Tshisekedi ntiyemewe kandi nta wutabizi. Abeshya ko mu matora aheruka yabonye amajwi 74%, ariko iyo mibare yarahimbwe. Uwatsinze nyawe arazwi.”

Corneille Nangaa ushinja Tshisekedi gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu bukandamiza itangazamakuru, kohereza mu buhungiro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ndetse no kwica bamwe muri bo; yavuze ko no muri 2018 Perezida wa RDC atari yigeze atsinda amatora.

Yavuze ko icyo gihe Fayulu ari we wegukanye intsinzi, gusa bahitamo kumwiba amajwi kuko yasaga n’uwari warigometse ku butegetsi bwa Kabila ndetse ari n’ikibazo kuri bwo; ikindi ngo akaba atarumvwaga n’abasirikare bashoboraga kumukorera coup d’Ă©tat.

Yagize ati: “Amatora akirangira byagaragaye ko Martin Fayulu yari yatsinze FĂ©lix Tshisekedi na Emmanuel Ramazani Shadary bari bahatanye. Kuba intagondwa kwe no kudashyira mu gaciro byafashwe nk’ikibazo ku butegetsi bwariho, by’umwihariko ku basirikare. Mu mujyi wa Kinshasa hari ibyago by’ihirikwa ry’ubutegetsi n’imeneka ry’amaraso.”

Nangaa yunzemo ko byabaye ngombwa ko habaho ubwumvikane bwo gushyira Tshisekedi ku butegetsi bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika; ibyatumye muri RDC habaho bwa mbere mu mateka guhererekana ubutegetsi mu mahoro.

Uyu mugabo icyakora avuga ko kwibira Tshisekedi amajwi byatumye we, uwari Visi-Perezida wa Sena n’uwari umujyanama we bafatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga kandi ko ibyo bakoze byarinze RDC intambara ndetse iki gihugu kimara imyaka ibiri mu mahoro, gusa Tshisekedi amaze kumva ko akomeye yiyemeza “kwica” abamugize uwo ari we yabonaga nk’ikibazo.

Ati: “Nyuma yimyaka ibiri, byose byarasenyutse. Jenerali ukomeye Delphin Kahimbi yarishwe, Vital Kamerhe arafungwa, nanjye ubwanjye nakorewe ihohoterwa ry’ubucamanza. Kuri Tshisekedi, nari nzi byinshi bityo nari nkwiriye kubizira. Ibyakurikiyeho twese turabizi. Tshisekedi yanyambuye abarinzi, igice kinini cy’umuryango wanjye kijya mu buhungiro, abandi bagize umuryango barashimuswe barafungwa.”

Nangaa avuga ko yahisemo guhunga no kurwanya Tshisekedi kubera akarengane yakorewe na we.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *