muhozi-b5ec7

Gen Muhoozi yemeje ko UPDF igiye gufata umwe mu mijyi yo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu bateganya kwigarurira Umujyi wa Bunia wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bunia isanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri.

Gen Muhoozi yatangaje umugambi wo gufata uyu mujyi, nyuma yo kugaragaza ko urimo gukorerwamo ubwicanyi buri kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abahema.

Ati: “Nta kindi kintu nshaka kuvuga. Amaraso yanjye arimo kwicirwa muri Bunia, mu burasirazuba bwa RDC. Abantu banjye, Abahima bari kugabwaho ibitero. Ibyo ni ibintu bibi cyane ku bari kugaba ibitero ku bantu banjye. Nta muntu n’umwe kuri iyi si ushobora kwica abantu banjye ngo yibwire ko bitazamugwa nabi.”

Uyu musirikare mu bundi butumwa, yahaye ingabo ziri mu mujyi wa Bunia amasaha 24 yo kuba zamaze gushyira intwaro hasi.

Ati: “Mu bubasha mpabwa na Gen. General Yoweri Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF; ingabo zose ziri muri Bunia nzihaye amasaha 24 yo kuba zamaze kurambika intwaro. Nizitabikora tuzazifata nk’umwanzi, tuzitere.”

Gen Muhoozi mu butumwa bwa gatatu yeruye ko UPDF igomba gufata uriya mujyi, ati: “Mu gihe cya vuba Bunia iraza kuba iri mu maboko ya UPDF.”

Gen. Muhoozi yemeje ko ingabo za Uganda zigomba kwigarurira Umujyi wa Bunia, nyuma y’ubwicanyi bukabije bumaze igihe buwukorerwamo.

Ni ubwicanyi burimo ubwo mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Gashyantare, ubwo inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zagabaga igitero muri Teritwari ya Djugu zikica abaturage babarirwa muri 80.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize RDC yari yemereye Uganda kohereza ingabo muri uriya mujyi, gusa iza kwisubiraho ku munota wa nyuma nk’uko umunyamakuru Andrew Mwenda wegereye ubutegetsi bw’i Kinshasa yabitangaje.

Kuri ubu byitezwe ko Uganda igomba kohereza ingabo muri uriya mujyi ku mbaraga, mu rwego rwo kurinda abaturage bakomeje kwicwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *