Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, kuri uyu wa Kabiri bazatangira ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine.
Ni ibiganiro bigomba kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bibivuga.
Kuri ubu Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, intumwa idasanzwe mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff hamwe n’umujyanama wa Trump mu by’umutekano, Mike Waltz bose bari mu ruzinduko i Riyadh.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov hamwe n’umujyanama wa Perezida Vladimir Putin, Yuriy Ushakov, na bo bitezwe muri uriya mujyi; aho bagomba kubonanira na bagenzi babo bo muri Amerika mu rwego rwo gutegura biriya biganiro.
Ni inyuma y’aho Perezida Donald Trump avugiye ko yiteze kubonana na Vladimir Putin “ubu bwa vuba”.
Amakuru avuga ko Ukraine itigeze itumirwa muri biriya biganiro, gusa Rubio avuga ko iki gihugu kizatumirwa mu biganiro nyirizina.
Kuri ubu imyaka imaze kuba itatu iki gihugu kirwana n’u Burusiya bwagiteye.
Mu byo Ukraine isaba harimo ko u Burusiya bwayisubiza ubutaka bwayo bwigaruriye kuva muri 2014, ikindi ikemererwa kwinjira mu muryango w’ubutabazi wa NATO.
Ni ubusabe icyakora ngo ubutegetsi bwa Trump budashyigikiye, dore ko Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth aheruka gutangaza ko biriya byombi bidashoboka.
Perezida Volodymyir Zelensky ku rundi ruhande, ku Cyumweru yateguje ko igihugu cye kititeguye gusinya amasezerano Amerika n’u Burusiya bizumvikana, mu gihe cyose kitazitabira ibiganiro by’impande zombi.


