Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite

Sangiza iyi nkuru

Ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ubwirinzi bw’indwara, CDC (Centers for Disease Control and Prevention) byakoze ubushakashatsi bigaragara ko umuntu udafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA unywa imiti igabanya ubukana bwayo, agira amahirwe 99% yo kutayandura.

Ubu buryo bwo kwirinda ubu bwandu bwitwa Pre-exposure Prophylaxis (PrEP), bukoreshwa n’abantu baba bafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abakunda gukora imibonani mpuzabitsina n’abantu batandukanye. Bafata ikinini cyitwa Truvada kigizwe n’imiti y’ubwoko bubiri (Tenefovir na Emtricitabine), ibi bigakoreshwa bivanze n’ibindi byifashishwa mu kugabanya ubukana bwa SIDA.

Ngo umuntu wanyoye ibi binini, hanyuma agakora imibonano mpuzabitsina [idakingiye], ku rugero rwa 99% nta bwandu bwamugeraho. Ni ukuvuga ko ibyago byo kwandura kuri uyu muntu biri ku rugero rwa 1%, gusa birasaba kubinywa buri munsi.

Ku muntu unywa ibiyobyabwenge cyangwa akabyitera, ibyago byo kwandura biriyongera n’ubwo yakoresha ubu buryo bwa PrEP, kuko we amahirwe ye yo kutandura ari ku rugero rwa 74 %.

Ibi bigo byakomeje byihanangiriza abadakoresha uburyo bwa PrEP buri munsi kuko ngo ibyago byo kwandura biba byiyongera, bikava kuri 99% na 74%, urugero rukamanuka hasi. Ku muntu utashoboye kunywa ibinini birimo Turvada buri munsi, ni ngombwa ko mu mibonano mpuzabitsina akoresha agakingirizo.

Icyitonderwa:
Ubu bushakashatsi ntibukuraho uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nko kwifata, kudahemukirana no gukoresha agakingirizo, mu gihe kwihangana byananiranye.

Impamvu ni uko hari igihe buza buvuguruzanya. Ikindi imiti isanzwe ikoreshwa cyane mu kugabanya ubukana bwa SIDA yitwa Antiretroviral (ARV) bikaba bishoboka ko Truvada iboneka hake.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    murahoneza dukundibiganiro byanyu ngeharibyonibaza iyumuntu wumugabo abananumugorewe arko umugore akabayanduye sida imiti igabanya ubukana bagakora imibonanobatikingiye umwe ntiyakanduza undi? esenakoriki koyangakotwikingira murakozeturabakunda

    1. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
      wamureka niba,utarandura amagara arasesekara nta yorwa man.

    2. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
      wamureka niba,utarandura amagara arasesekara nta yorwa man.

  2. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    murahoneza dukundibiganiro byanyu ngeharibyonibaza iyumuntu wumugabo abananumugorewe arko umugore akabayanduye sida imiti igabanya ubukana bagakora imibonanobatikingiye umwe ntiyakanduza undi? esenakoriki koyangakotwikingira murakozeturabakunda

  3. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    murahoneza dukundibiganiro byanyu ngeharibyonibaza iyumuntu wumugabo abananumugorewe arko umugore akabayanduye sida imiti igabanya ubukana bagakora imibonanobatikingiye umwe ntiyakanduza undi? esenakoriki koyangakotwikingira murakozeturabakunda

  4. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    murahoneza dukundibiganiro byanyu ngeharibyonibaza iyumuntu wumugabo abananumugorewe arko umugore akabayanduye sida imiti igabanya ubukana bagakora imibonanobatikingiye umwe ntiyakanduza undi? esenakoriki koyangakotwikingira murakozeturabakunda

  5. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    None kumuntu wanduye sida kera ashobora gukoresha imiti nyabaki?

  6. Ubushakashatsi: 99 % by’ amahirwe yo kutandura ku muntu ufata ibinini bya SIDA igihe atayifite
    None kumuntu wanduye sida kera ashobora gukoresha imiti nyabaki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *