RDC: Col. Michel Rukunda ( Makanika) yitandukanyije n’ingabo z’igihugu, yiyunga n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Col. Michel Rukunda bakunda kwita Makanika, wari wungirije umuyobozi w’ingabo zifite ibirindiro muri teritwari ya Walikale, yaba yatorotse, akitandukanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC akiyunga ku nyeshyamba.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama, ni bwo amakuru y’iby’uyu musikare mukuru yatangiye kuvugwa ko yaba yabuze, bigakekwa ko yaba yariyunze n’umutwe w’abarwanyi w’Abanyamulenge barwanya ubutegetsi witwa Ngumino. Nta rwego rudafite aho rubogamiye rwaba rwaremeje iby’aya makuru.

Amakuru akomeza avuga ko Col. Rukunda yamaze kwihuza na Ngumino, umutwe ufite ibirindiro mu misozi yegereye za Uvira, Fizi, Baraka na Minembwe. Igisirikare cya leta ya DR Congo cyaje kwemeza iby’ iryo toroka rya Col. Rukunda, nk’ uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter.

Kiti “FARDC iremeza ko Col. Rukunda wari komanda wa kabiri muri Walikale yamaze kwitandukanya natwe, ajya mu mutwe witwaje intwaro witwa ‘ Ngumino’. Ubu Rukunda na we ni umwanzi w’igihugu.”

Col. Rukunda yinjiye mu gisirikare cy’igihugu avuye mu mutwe urwanya ubutegetsi wa FRF (Federalist Republican Forces) bivugwa ko wari wegamiye ku bwoko bw’Abanyamulenge mu 2011. Yagiye muri FARDC nyuma y’amasezerano y’amahoro yabaye hagati y’uyu mutwe we na Gen. Bisogo wahoze mu barwanyi b’umutwe wa RCD wabayeho kuva mu 1998 kugeza mu 2003, bari bayoboye (FRF).

Ngumino na wo uvugwa ko ari umutwe wiganjemo Abanyamulenge ukekwaho kugirana imikoranire ya bugufi n’ihuriro ry’imitwe y’amashyaka bivugwa ko irwanya u Rwanda, uba mu ishyamba rya Bijabo riri mu majyaruguru ya Minembwe, nk’uko raporo y’impuguke z’akanama k’umutekano k’ Umuryango w’ Abibumbye UN, S/2018/1133 ibivuga.

Col. Rukunda yitandukanyije n’ingabo z’igihugu FARDC, mu gihe guhera mu mpera z’Ukwakira 2019 zatangiye operasiyo Sokola 2 igamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro, ivugwaho kuba intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.

Imitwe yashegeshwe cyane akaba ari FDLR na CNRD mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’ Amajyafuguru, mu gihe ADF muri Ituri, yibasiwe bikomeye yaranze gucika intege.

Andi makuru atizewe avuga Col. Rukunda yari aherutse koherezwa muri Walikale (ahari ingabo ayoboye), maze asaba uruhusha rwo kujya kwivuza muri Minembwe, FARDC irabyanga.

Yaremeye agaruka mu kazi, ariko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ahitamo kwitandukanya na FARDC, ava muri Walikale, agera i Goma, tariki ya 8 Mutarama, nyuma akaba yaragaragaye muri Kamombo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ayo makuru kandi ( adafitiwe gihamya) akaba avuga ko yaba yarabifashijwemo na bamwe mu bayobozi b’abanyapolitiki mu nzego nkuru z’ igihugu b’abanyamulenge.

Si uwo gusa kuko n’uwitwa Maj. Alexis Gasita [bivugwa ko yari mu bayobozi b’urwego rwa gisirikare rw’iperereza (S2)] ngo na we ashobora kuba yaritandukanyije na FARDC akerekeza muri ibyo bice by’ i Mulenge ari kumwe n’insoresore.

Bigaragara ko aba bombi b bagamije kujya kurengera no kurwanura ubwoko bw’ abanyamulenge bamaze iminsi bugarijwe n’ibitero by’ inyeshyamba za Mai Mai ya Gen. Yakutumba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *